AMAGARA ARAMIRWA NTAMERWA[1]
Uyu mugani Abanyarwanda bawuca bawukurije ku muntu wari
warazambijwe n'akaga k'ubukene, hanyuma akagira amahirwe ubukire bukamudamaraza; ni bwo bavuga, ngo «Amagara aramirwa ntamerwa !» Wadutse ku ngoma ya
Gahindiro, ukomotse kuri Migambi se
wa Bisangwa, umutware w’lngangurarugo za Rwabugili; ahasaga
umwaka wa 1800.
Rimwe, Yuhi Gahindiro sekuru wa Rwabugili yarambagiye
u Rwanda, ageze mu nzira ahasanga akana k'agahungu k'akananu gasa
n'agashigaje inkunga nto kagapfa. Akabonye
agira impuhwe; abwira abo bari kumwe, ati «Nimukanzanire».
Barakazana, akabaza icyo gashaka
kurya cyagakiza. Akana, kati «Ndashaka
ituri». Gahindiro abaza abatware n'abahungu ituri icyo ari
cyo, barabiyoberwa. Babaza rubanda rwa giseseka rwaje
rushagaye umugendo w'umwami n'abatware, bati «Muri mwe
ntawamenya ituri icyo ari
cyo ?» Havamo umwe ababwira ko ari ibihaza
bicucumye mu bishyimbo.
Ubwo Gahindiro amuha uwo mugabo ubivuze,
amuha n'abagomba kujya bagemura ibishyimbo n'ibihaza.
Uwo mwana yitwaga Migambi. Nyuma bararimukura, bamwita «Rugombituri», kuko Gahindiro akimutoragura ku nzira bamubajije icyo ashaka, ati
«Ndashaka ituri !»
Haciyeho iminsi, wa murezi wa
Migambi aragaruka abwira Gahindiro, ati «Mbigenje nte
ko wa
mwana wandagije noneho agiye kuzira
ubworo ?» Gahindiro amuha inka z'imbyeyi
icumi zo kumukamirwa. Umugabo arazijyana akamira Migambi.
Nyuma y'amezi atandatu, Gahindiro aramutumiza; baza kumumumurikira Migambi ari umushishe
usa na bike. Aguma ubwo kwa
Gahindiro areranwa n'abana be, abyirukana
na bo; arashakirwa abyara Bisangwa uyu watwaraga urugo
rwa Rwabugili rw'i Rubengera,
agatwara n'umutwe w'umurangangoma wa Rwabugili witwaga Ingangurarugo na barumuna bazo Inshozamihigo.
Muri iryo murikwa rye
rero abari baramubonye ari
uruzingo baramuyoberwa barabaririza. Wa mugabo, ati «Ese
si wa mwana washakaga ituri !» Bose baratangara
bati «Amagara aramirwa ntamerwa». Ni bwo imvugo
ikwiriye ibwami no ku karubanda
ihinduka umugani.
Kuva ubwo rero, baba babonye umuntu wigeze kuzahazwa
n'akaga hanyuma agahembuka akadibika umubyibuho, bakamugereranya na wa mwana Migambi,
bati «Nimurorere amagara aramirwa ntamerwa !»
Kumira amagara =Kuyobokwa n'umugisha.
[1] ----- Original Message -----
From:
"Felicien Barabwiriza" <mureke@yahoo.fr>
To: <akagera@yahoogroups.com>; "DHR" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>; <rwanda-l@yahoogroups.com>; "rwandanet"
<rwandanet@yahoogroups.com>; <rwandanet@msstate.edu>
Cc: <jjnkumbo@hotmail.com>; <napasamu@hotmail.com>
Sent:
Subject:
[rwandanet] Insigamigani 70
/ Amagara aramirwa ntamerwa
Hari igihe Dr. Murayi yigeze
kunyuza muri izi
mbuga ibigwi bya Bisangwa bya
Rugombituri.
Bisangwa uyu niwe watwariraga
Rwabugili umutwe
w'ingabo witwa ingangurarugo. Se wa Bisangwa rero
ntiyavutse yitwa Rugombituri, ahubwo yari Migambi.
Nimwisomere uko yaje guhabwa iryo
zina!!
FMB
__________________________________