SI UMUGABO NI BITIBIBISI[1]
Uyu
mugani bawucira ku muntu uhangara icyananiye abandi akagihangamura; nibwo
bavuga, bati “Kanaka si umugabo ni bitibibisi !” Wakomotse kuri Bitibibisi
wishe Ruganzu Ndoli, umwami w’igihangange byaribuwe mu Rwanda, ahasaga umwaka
wa 1500.
Uwo
mugabo Bitibibisi yari atuye mu Musaho wa Rubengera mu Bwishaza (Kibuye), akaba
yari umugaragu wa Ndahiro se wa Ruganzu Ndoli.
Aho
Ndahiro amariye kwicwa n’Abakongoro, u Rwanda rwarayenze rutangira kwicamo
ibice . Abakomenye bararugabana, Bitibibisi we yigarurira u Bwishaza,
arabutwara kugeza igihe Ruganzu Ndoli aviriye i Karagwe akabundura u Rwanda.
Ruganzu
ageze mu Rwanda yabanje kwica umuhinza wari warigaruriye u Buliza witwaga
Rubingo. Yamwicishije isuka, amushutse ngo “Reka nakire abahinzi bawe bampe ku
nzoga y’abahinzi”.
Nuko
Ruganzu agumya kugandura akarere ka Byumba, Buliza na Bwanacyambwe. Amaze
kugandura Kigali na Byumba, igihugu cy’i Nduga kirahurura kijya kumuyoboka i
Byumba, gihera kuri Nyabarongo kugera i Kavumu ka Nyanza.
Mu
majyaruguru y’u Rwanda, akarere ka Ruhengeri karayoboka; u Bugoyi bwo bwari
bugifite umuhinza wabwo, witwaga Rugara, Sekuru wa Mulinda – Umugoyi.
Ruganzu
rero amaze kugandura Nduga iyobotse, arambuka arayogoga, aboneza no mu
Bwanamukali, atura i Ruhashya na Mara mu Busanza. Nibwo yishe Nyaruzi rwa
Haramanga, umugesera mu Mukindo wa Makwaza. Amaze kumwica aragaruka ajya i
Ruhande, yica Mpandahande; asubira iwe i Ruhashya na Mara. Haciyeho iminsi
atera Nyagakecuru mu Bisi bya Huye. Ubwo akarere ka Butare kose karayoboka. Hasigara
i Kinyaga na Rusenyi, byatwarwaga na Mukire.
Ubwo
Ruganzu arakatiriza, aboneza iy’i Kinyaga, yibanisha na Mukire, akajya
amubeshya ko ngo iyo aryamye bamukanguza intorezo. Bukeye Mukire agenderera
Ruganzu ku icumbi rye. Ruganzu amubonye agitunguka mu mucyamu, aherako ajya
kuryama yiyorosa ibyuma. Mukire ageze ku icumbi, abaza abo ahasanze, ati
„Ruganzu ari he?“ Bati „Aribikiriye“ Mukire, ati „Nimumukangure
tubonane“. Bati „Akangurwa n’intorezo, bati „Enda ngiyi yijyane umwikangurire“.
Mukire
aragenda akubita Ruganzu intorezo ariko ntiyamushyikira kuko yari yiyoroshe
ibyuma.
Ruganzu
yitera hejuru, ati „Yewe muntu unkanguye? Mukire, ati „Ni jye“.
Ruganzu
arabyuka baraganira, barangije arataha. Ageze mu nzira abagaragu be
baramubwira, bati “Uriya muntu ni igihangange, ukwiye kumuyoboka akaguhaka”.
Mukire nawe kugira ngo yereke Abanyakinyaga ko ari igihangange, ati
“Sinamuhakwaho, ahubwo naza iwanjye angendereye na njye nzaryama, muzamuhe
intorezo ayinkanguze”. Abandi baranga, bati ”Ayigukubise wapfa, ntabwo uhwanye
na we”.
Hagati
aho, Ruganzu ava mu Kinyaga atera Bitibibisi ku Kibuye. Bitibibisi aramunesha.
Ruganzu arataha, ajya iwe ku Mwugaliro (Kigeme, Gikongoro). Haciyeho iminsi
atera Mukire. Arafatwa, Ruganzu amukubita intorezo ye (niyo bise Rwamukire,
yavuyeho n’igitutsi mu Rwanda; umuntu wanze undi, akamutuka ngo “uragakubitwa
Rwamukire”).
Mukire
amaze gupfa, i Kinyaga kiyoboka Ruganzu. Kimaze kuyoboka, Ruganzu ajya inama
n’Ibisumizi (ingabo ze), batera u Bwishaza na Rusenyi kwa Bitibibisi.
Nuko
Ruganzu n’ibisumizi n’Abanyakinyaga batera kwa Bitibibisi. Barwana n’u Rusenyi
bararunesha, basingira u Bwishaza kwa Bitibibisi. Baharwana iminsi itatu, haba
icyorezo ku mpande zombi.
Ku
munsi wa kane, Abanyabwishaza bamwe baragamburura, baza kuyoboka Ruganzu. Abandi
basigara kuri Bitibibisi. Ubwo ingabo za Ruganzu zitera urugo rwa Bitibibisi
ziratwika. Bitibibisi aba araneshejwe. Ariko ntiyashirwa, ajya mu gico
n’umuheto we, yigumira ku nkombe y’i Kivu.
Bitibibisi
abonye Ruganzu urwaho, arafora amukubita umwambi w’ingobe mu jisho ry’iburyo
uhingukanya mu irugu. Ibisumuzi bigerageza kuwukuramo birananirana,
bamunagurira mu ngobyi baramuheka, Ruganzu agwa ku Gaciro mu Matyazo ya
Nyantango, ariko abacuzi bitwa Abakuro bamaze kumukuramo wa mwambi wa
Bitibibisi.
Ubwo
ariko mbere yo guheka Ruganzu, Bitibibisi yari yiroshye mu Kivu ahunga,
Ibisumizi nabyo byirohamo biramwogera, arafatwa baramwica, ahwana na Ruganzu.
Nyuma
y’ubwo rero, umntu babonye ahangamuye icyahangangiye abandi, bati “Noneho naka
si umugabo ni bitibibisi”.
Kuba
bitibibisi bisobanura guhangamura icyahangangiye abandi.
----- Original Message ----- From: rwandanet@yahoogroups.com Date: maandag To: rwandanet@yahoogroups.com Subject: [rwandanet] Insigamigani/Si
umugabo ni BITIBIBISI Umwami Ruganzu Ndoli, umwe bitirira
ibitangaza, |