SI UMUGABO NI BITIBIBISI[1]

 

 

Uyu mugani bawucira ku muntu uhangara icyananiye abandi akagihangamura; nibwo bavuga, bati “Kanaka si umugabo ni bitibibisi !” Wakomotse kuri Bitibibisi wishe Ruganzu Ndoli, umwami w’igihangange byaribuwe mu Rwanda, ahasaga umwaka wa 1500.

 

 

Uwo mugabo Bitibibisi yari atuye mu Musaho wa Rubengera mu Bwishaza (Kibuye), akaba yari umugaragu wa Ndahiro se wa Ruganzu Ndoli.

 

Aho Ndahiro amariye kwicwa n’Abakongoro, u Rwanda rwarayenze rutangira kwicamo ibice . Abakomenye bararugabana, Bitibibisi we yigarurira u Bwishaza, arabutwara kugeza igihe Ruganzu Ndoli aviriye i Karagwe akabundura u Rwanda.

 

Ruganzu ageze mu Rwanda yabanje kwica umuhinza wari warigaruriye u Buliza witwaga Rubingo. Yamwicishije isuka, amushutse ngo “Reka nakire abahinzi bawe bampe ku nzoga y’abahinzi”.

 

Nuko Ruganzu agumya kugandura akarere ka Byumba, Buliza na Bwanacyambwe. Amaze kugandura Kigali na Byumba, igihugu cy’i Nduga kirahurura kijya kumuyoboka i Byumba, gihera kuri Nyabarongo kugera i Kavumu ka Nyanza.

 

Mu majyaruguru y’u Rwanda, akarere ka Ruhengeri karayoboka; u Bugoyi bwo bwari bugifite umuhinza wabwo, witwaga Rugara, Sekuru wa Mulinda – Umugoyi.

 

 

Ruganzu rero amaze kugandura Nduga iyobotse, arambuka arayogoga, aboneza no mu Bwanamukali, atura i Ruhashya na Mara mu Busanza. Nibwo yishe Nyaruzi rwa Haramanga, umugesera mu Mukindo wa Makwaza. Amaze kumwica aragaruka ajya i Ruhande, yica Mpandahande; asubira iwe i Ruhashya na Mara. Haciyeho iminsi atera Nyagakecuru mu Bisi bya Huye. Ubwo akarere ka Butare kose karayoboka. Hasigara i Kinyaga na Rusenyi, byatwarwaga na Mukire.

 

Ubwo Ruganzu arakatiriza, aboneza iy’i Kinyaga, yibanisha na Mukire, akajya amubeshya ko ngo iyo aryamye bamukanguza intorezo. Bukeye Mukire agenderera Ruganzu ku icumbi rye. Ruganzu amubonye agitunguka mu mucyamu, aherako ajya kuryama yiyorosa ibyuma. Mukire ageze ku icumbi, abaza abo ahasanze, ati „Ruganzu ari he?“ Bati „Aribikiriye“  Mukire, ati „Nimumukangure tubonane“. Bati „Akangurwa n’intorezo, bati „Enda ngiyi yijyane umwikangurire“.

 

Mukire aragenda akubita Ruganzu intorezo ariko ntiyamushyikira kuko yari yiyoroshe ibyuma.

Ruganzu yitera hejuru, ati „Yewe muntu unkanguye? Mukire, ati „Ni jye“.

 

Ruganzu arabyuka baraganira, barangije arataha. Ageze mu nzira abagaragu be baramubwira, bati “Uriya muntu ni igihangange, ukwiye kumuyoboka akaguhaka”. Mukire nawe kugira ngo yereke Abanyakinyaga ko ari igihangange, ati “Sinamuhakwaho, ahubwo naza iwanjye angendereye na njye nzaryama, muzamuhe intorezo ayinkanguze”. Abandi baranga, bati ”Ayigukubise wapfa, ntabwo uhwanye na we”.

 

Hagati aho, Ruganzu ava mu Kinyaga atera Bitibibisi ku Kibuye. Bitibibisi aramunesha. Ruganzu arataha, ajya iwe ku Mwugaliro (Kigeme, Gikongoro). Haciyeho iminsi atera Mukire. Arafatwa, Ruganzu amukubita intorezo ye (niyo bise Rwamukire, yavuyeho n’igitutsi mu Rwanda; umuntu wanze undi, akamutuka ngo “uragakubitwa Rwamukire”).

 

Mukire amaze gupfa, i Kinyaga kiyoboka Ruganzu. Kimaze kuyoboka, Ruganzu ajya inama n’Ibisumizi (ingabo ze), batera u Bwishaza na Rusenyi kwa Bitibibisi.

 

Nuko Ruganzu n’ibisumizi n’Abanyakinyaga batera kwa Bitibibisi. Barwana n’u Rusenyi bararunesha, basingira u Bwishaza kwa Bitibibisi. Baharwana iminsi itatu, haba icyorezo ku mpande zombi.

 

Ku munsi wa kane, Abanyabwishaza bamwe baragamburura, baza kuyoboka Ruganzu. Abandi basigara kuri Bitibibisi. Ubwo ingabo za Ruganzu zitera urugo rwa Bitibibisi ziratwika. Bitibibisi aba araneshejwe. Ariko ntiyashirwa, ajya mu gico n’umuheto we, yigumira ku nkombe y’i Kivu.

 

Bitibibisi abonye Ruganzu urwaho, arafora amukubita umwambi w’ingobe mu jisho ry’iburyo uhingukanya mu irugu. Ibisumuzi bigerageza kuwukuramo birananirana, bamunagurira mu ngobyi baramuheka, Ruganzu agwa ku Gaciro mu Matyazo ya Nyantango, ariko abacuzi bitwa Abakuro bamaze kumukuramo wa mwambi wa Bitibibisi.

 

Ubwo ariko mbere yo guheka Ruganzu, Bitibibisi yari yiroshye mu Kivu ahunga, Ibisumizi nabyo byirohamo biramwogera, arafatwa baramwica, ahwana na Ruganzu.

 

Nyuma y’ubwo rero, umntu babonye ahangamuye icyahangangiye abandi, bati “Noneho naka si umugabo ni bitibibisi”.

 

 

Kuba bitibibisi bisobanura guhangamura icyahangangiye abandi.

 



[1]

----- Original Message -----

From: rwandanet@yahoogroups.com

Date: maandag 1 december 2003 7:49:19

To: rwandanet@yahoogroups.com

Subject: [rwandanet] Insigamigani/Si umugabo ni BITIBIBISI

 

Umwami Ruganzu Ndoli, umwe bitirira ibitangaza,
biruta même ibya Yezu, yishe Abahinza arabamara,
ariko ngo "nta gahora gahanze"!!
Ikirangirire Bitibibisi niwe wacogoje ayo marere
ya Ruganzu, amukubita umwambi mu jisho amutsinda
aho.
Ubundi bajyaga batubwira ko umwami yica agakiza.
Uyu Ruganzu bavuga benshi yishe ariko nta n'umwe
nigeze numva yaba yarakijije.
Nimwisomere namwe.
FMB

NB: Iyi migani yose yanyuze ku zindi mbuga,
birashoboka rero ko bamwe muri mwe baba
barabibonye. Abo bambabarire.