NI ISHYANO RYA GASHYANTARE[1]

Uyu mugani bawuca iyo hagize ikintu kiza gihungabanya amahoro; ni bwo bagira, bati «Ni ishyano rya Gashyantare!». Wakomotse ku mugabo witwaga Gatashya ka Gasinzigwa, wari utuye kuri Nyakizu mu Bwanamukali (Butare); byabayeho ahayinga umwaka w'i 1700.

 

Uwo mugabo Gatashya, ngo yari umukire cyane, yarabyaye, aranatunga aratunganirwa. Igihe kimwe, rero u Burundi bushotora u Rwanda ingamba zombi ziranzikana bararwana.

Muri iryo hiriburana, Gatashya ahaba ingenzi cyane, bituma agororerwa gutwara Bashumba. Amaze kuyigabana, ararabukirwa ararundisha, bituma aba umukire w'ikirenga. Hanyuma ubukire bumaze kumusaga, akoranya ingabo n'abatware be, arababaza, ati «Uwo mubona duhwanije ubukire mu Rwanda umu ni nka ndeBaramusubiza, bati «Uwo musingiye ni Cyilima musa, uretse ko agutambukije ingoma gusa».

 

Nuko Gatashya abyumvise aranezerwa cyane, ahera ko akoranya abari abe na rubanda rwo muri iyo mpugu, ababaza kwa kundi, na bo bamusubiza nk'aba mbere, kubera akoshyo babakakiyemo.

Noneho Gatashya arushaho kwishima; ni ko kwongera gukoranyiriza hamwe abatware bose na rubanda rundi, arababwira, ati «Ubwo mwabonye ko maze kuringanira na Cyilima, icyo antebeje kikaba ari ingoma gusa, noneho na njye ndashaka ibirori bihimbaje cyane, none rero, mwe nimuntoranirize ukwezi kunyuranye n'ukwa Gicurasi, maze na njye nzajye aba ari ko ngiramo ibirori».

Abatware na rubanda bamaze kubyumva bahitamo ukwezi kwa Gashyantare bemeza ko ari ko Gatashya azajya agiramo ibirori nk'ibyo kwa Cyilima bikura Gicurasi. Bamaze guhamya ukwezi kw'ibirori, ibwami barabimenya baranuma; babigira ibanga, banga kubyasasa kugira ngo bitamamara bigakengesha Gatashya.

Byibera aho; ukwezi kwa Gashyantare kurashyira kurataha. Gatashya ararika igihugu cye cyose cyo mu Bashumba, agena n'umunsi ibirori bizaberaho. Abatasi b'ibwami barawumenya baritegura. Kwa Gatashya binikiza ibirori: bazana inka zo mu gihugu cye zose, baraza abagabo n'abagore n'abana, barakubita baruzura; mbese Bashumba yose irashika ntihasigara n'iyonka, bahururiye ibirori byo gukurira Gashyantare kwa Gatashya.

 

Nuko bamaze guterana binikije ibirori, iz'ibwami zirasesekara, igihugu cya Bashumba ziragisakiza, zigita mu rukubo ziragitikiza: zinyaga inka n'amatungo magufi, imyaka zirasahura. Gatashya arafatwa n'ingabo ze: icumu rirahoga mu Bashumba, imvano ibaye ibyo birori byo gukura Gashyantare bigana gukura Gicurasi nko kwa Cyilima. Bihinduka ishyano kuko byari bije guhuganya umutekano w'Igihugu, nyuma bigahitana abantu benshi ku maherere. Byabaye irya Gashyantare, kuko nyirabayazana Gatashya yabiteguye muri Gashyantare.

Byashushe n'icyago kiza kibangamira amahoro yahindaga mu rugo, uwari ayifitiye akagira, ati «Ni ishyano rya Gashyantare», abigereranya na Gatashya wahungabanije amahoro y'igihugu muri Gashyantare !

 

 

Kugusha ishyano rya Gashyantare = Kubuzwa amahoro n'amaherere[2]

 



[1] -----Message d'origine-----
De : Felicien Barabwiriza [mailto:mureke@yahoo.fr]
Envoyé : dimanche 4 janvier 2004 13:51
À : akagera@yahoogroups.com; urwanda_rwacu@yahoogroups.com; rwandanet@yahoogroups.com; rwanda-l@yahoogroups.com; democracy_Human_Rights@yahoogroupes.com
Cc : jjnkumbo@hotmail.com
Objet : [rwandanet] Insigamigani 74 / NI ISHYANO RYA GASHYANTARE

Muri message yanditswe na Nikozitambirwa yiswe "
Du 1er Février: "Journée Nationale des Héros" (Et
quels Héros ???), nabonye hari aho yanditse ngo :
NI ISHYANO RYA GASHYANTARE.

Nanjye rero nsanze bitaba bibi ngejeje ku batari
babizi inkomoko y'iyo mvugo. Abatari babizi rero
nabo babimenye.


Félicien Mishishi BARABWIRIZA
------------------------------------------------------------------------------------------
"L'homme, à mon avis, se perfectionne par la confiance. Par la confiance seulement. Jamais le contraire." (Mustafaj)
------------------------------------------------------------------------------------------

 

 

[2] Calendrier des jours fériés au Rwanda

IBYEMEZO By’inama y’Abaminisitiri yo ku itariki

ya 23 UkUbOza 2003.

None ku wa kabiri tariki ya 23 Ukuboza 2003, Inama idasanzwe y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika: Paul KAGAME.

Imaze kwemeza ibyari ku murongo w'ibyigwa, Inama y'Abaminisitiri yafashe ibyemezo bikurikira:

Inama y’Abaminisitiri yemeje imyanzuro y’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku matariki ya 11/12/2003 na 17/12/2003, imaze kubikorera ubugororangingo.

Inama y’Abaminisitiri yasuzumye inyandiko ijyanye n’ivugururwa rusange ry’ubutegetsi bwa Leta    (Public Sector Reform) yatanzwe na Minisitiri w’Abakozi ba Leta, Amahugurwa, Imyuga Iciriritse n’Umurimo, irayishyigikira  ariko isaba ko yanozwa 

-   kubireba kwegereza ubutegetsi abaturage (Decentralisation) ;

-         kugaragaza uruhare rwa buri ruhande (Partners/Partenaires) mu gushyira mu bikorwa inshingano za Minisiteri;

-         imbonerahamwe y’inzego z’imirimo «organigramme type» ya za Minisiteri n’umubare w’abakozi bakenewe.

Inama y’Abaminisitiri yasuzumye inyandiko ijyanye no kwegurira Rwandatel abikorera ku giti cyabo, isaba ko byihutishwa. Yemeje ko mu mutungo wa Rwandatel uzegurirwa abikorera ku giti cyabo havamo:

       -         Inzu ya Telecom House ; 

       -          Imigabane ya Rwandatel mu Bitaro byitiriwe Umwami Fayçal ; 

       -         Amazu ane y’amacumbi ari i Nyarutarama na Kacyiru ; 

       -         Ibikoresho (équipements) bya Rwandatel bikoreshwa n’isosiyete Artel. 

Inama y’Abaminisitiri yasabye ko mu kunonosora amasezerano azagenderwaho,

uburemere buzashyirwa kuri serivisi zigomba gutangwa cyane cyane gukwirakwiza za telefoni no guteza imbere ikoranabuhanga mu itumanaho (ICT). 

Inama y’Abaminisitiri yemeje amasezerano y’inguzanyo y’amafaranga 10.650.000 DTS/SDR azatangwa na FIDA/IFAD yo gutera inkunga umushinga PPPMER2, ukorera muri Minisiteri  y’Ubucuruzi, Inganda, Ishoramari, Ubukerarugendo n’Amakoperative.

Inama y’Abaminisitiri yemeje iteka rya Perezida  rishyiraho iminsi

y’ikiruhuko, ariyo iyi ikurikira:

§        Itariki ya mbere Mutarama (Ubunani);

§        Itariki ya mbere Gashyantare (Umunsi w’Intwari);

§        Ku wa gatanu Mutagatifu;

§        Itariki ya 7 Mata (Umunsi wo kwibuka Itsembabwoko);

§        Itariki ya mbere Gicurasi (Umunsi w'Umurimo);

§        Itariki ya mbere Nyakanga(Umunsi w'Ubwigenge);

§        Itariki ya 4 Nyakanga (Umunsi wo Kwibohora);

§        Itariki ya 15 Kanama (Umunsi wa Asomusiyo);

§        Itariki ya 25 Ukuboza(Umunsi wa Noheli);

§        Itariki ya 26 Ukuboza(Umunsi ukurikira Noheli);

§        Umunsi wo kwizihiza EID EL FITR uzajya umenyekana uko umwaka utashye, bitangajwe n'Ishyirahamwe ry'Abayisilamu mu Rwanda (A.M.U.R).

6. Inama y’Abaminisitiri yemeje ko :

a) Bwana HAGENIMANA François Xavier aba Umunyamabanga wihariye wa Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango.

b) Bwana NZABONIMANA Guillaume Serge aba Umunyamabanga wihariye w’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga  n’Ubutwererane, ushinzwe Ubutwererane.

c) Madamu BUCAGU Josée aba Umunyamabanga wihariye wa Minisitiri w’Ubucuruzi, Inganda, Ishoramari, Ubukerarugendo    n’Amakoperative.

d) Bwana RWABIDADI Patrick, aba Umunyamabanga wihariye wa Minisitiri w’Uburezi, Ubumenyi, Ikoranabuhanga n’Ubushakashatsi.

e) Bwana KAGENGA Innocent aba Umunyamabanga wihariye w’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutaka, Ibidukikije, Amashyamba, Amazi n’Umutungo Kamere, ushinzwe Amazi n’Umutungo Kamere.

7. Inama y’Abaminisitiri yemeje ko:

-    Bwana RWIGAMBA Fidèle aba Umunyamabanga Mukuru w’Umutwe wa Sena;

- Bwana HABARUREMA Anicet aba Umunyamabanga Mukuru w’Umutwe w’Abadepite

- Bwana KAREGA Vincent, aba Umunyamabanga Mukuru muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta, Amahugurwa, Imyuga Iciriritse n’Umurimo;

8. Inama y’Abaminisitiri yemeje imishinga y’amateka ya Minisitiri w’Intebe ishyiraho Abayobozi bakurikira:

- Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Kurengera Ibidukikije: Dr. Rose MUKANKOMEJE;

- Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urwego rw’Inkiko Gacaca: Madamu MUKANTAGANZWA  Domitilla

Iyi mishinga izashyikirizwa Umutwe wa Sena nk’uko amategeko abiteganya.

9.    Inama y’Abaminisitiri yemeje umushinga w’itegeko rivanaho Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe Gutegura Itegeko Nshinga n’Ivugururwa ry’andi Mategeko n’iteka rya Minisitiri w’Intebe rivanaho Komisiyo yo Kuvugurura Amategeko .

            Izo Komisiyo zizaba zicyuye igihe ku itariki ya 31/12/2003 

                                    Kigali, ku wa 23/12/2003.

                  Minisitiri muri Primature ushinzwe Itangazamakuru

                                Prof. NKUSI Laurent.