YAKOZE IYO BWABAGA[1]
Uyu mugani „Yakoze iyo
bwabaga“, cyangwa „Yakoze aho bwabaga“, bawuca iyo babonye umuntu wacogoye
ariko asanganywe imbaraga, babona ananiwe icyo yahoraga ashobora bakamubwira,
bati „Kora iyo bwabaga“. Wakomotse kuri Nkoma ya Nkondogoro mu Marangara
(Gitarama), ahasaga umwaka wa 1500.
Iryo jambo ryo gukora aho
bwabaga, hari abaryita „ubugabo“. Ubu niko bimeze; ariko ubundi inkomoko yaryo
ni „uburozi!“
Byatangiye hagati y’ingoma ya
Ndahiro Cyamatare n’iy’umuhungu we Ruganzu Ndoli. Hariho umugabo witwa Nkoma ya
Nkondogoro, Ikirozi cyo mu Marangara, na nyina Maduna. Bari abagaragu ba Cyamatare
baraturutse i Bunyabungo. Baza ibwami bafite umuhango wo kuroga, ibi byo
gucuragura; ariko bakagira n’ubundi burozi busanzwe.
Aho
shebuja Ndahiro Cyamatare apfiriye, yishwe n’Abakongoro bamutsinze i Rubi rwa
Nyundo mu Bugamba (Gisenyi), Ndoli amaze gucikira i Karagwe k’Abahinda
(Tanzaniya), rubanda bahinduka abahoze ari abatoni b’ibwami barabahiga barabahashya,
kugira ngo batagira icyo bavuga kuri Ndoli kuko bamwe bakekaga ko akiriho,
abandi, bati “Yapfanye na se”.
Ubwo
Abanyamarangara batera Nkoma ya Nkondogoro, baramunyaga baramusenyera, iwe
bahagira imara, ibyeso yabikagamo uburozi barabijanjagura. Ubwo ibihugu by’i
Nduga n’Amarangara byari bimaze kwigarurirwa n’Abasinga. Amarangara atwarwa na
Rukomane, mwishywa wa Mateke, naho Nduga itegekwa na Mateke uwo. Rukomane rero
arashega amenesha abaryankuna.
Bukeye
Abaryankuna bateranira kwa Karangana mu Kona ka Mashyoza, hagati ya Runda na
Mugina; bajya inama y’uko bazagenza Rukomane. Babwira Nkoma ya Nkondogoro, bati
“Ko wajyaga wiyemeza ngo uri umurozi, ubu waturogeye Rukomane ukamudukiza? “
Nkoma,
ati “Nta burozi nkigira barabumennye, kandi sinabona uko nshumba ubundi”.
Abandi baramubwira, bati “Jya gukora aho bwabaga nibura ukokore; kandi ntubuze
abo mwabanye babaye ibyegera bye, bazabumuduhera agapfa tukaruhuka !
Aradukukanye yokabura amagara!”
Abaryankuna
bamaze kuzuza inama, Nkoma ya Nkondogoro arataha ajya ahahoze ari iwe mu tujyo
bajanjaguye; asangamo uburozi ariko buke, arabukokora abushyira Gashumba
w’umunyanzoga wa Rukomane wahoze ari umugaragu we. Amubwira ko nabumumuhera
bazamugororera cyane. Gashumba arabyemera arabwakira, abuha Rukomane arabunywa.
Amaze kubunywa araryama bucya ari intumbi.
Abaryankuna
babyumvise si ukwishima! Batera hejuru, bati “Nkoma ya Nkondogoro yakoze iyo
(uburozi) bwabaga yokahakora!”
Kuva
ubwo rero rubanda babona umuntu unaniwe n’umurimo yari asanzwe ashobora,
bakigana uko Abaryankuna babwiye Nkoma, bati “Kora aho bwabaga”; ariko bo ubu
baba bavuga ubugabo yari asanganywe. Bifata biryo, imvugo isakara mu gihugu.
Gukora
aho (iyo) bwabaga bivuga kwiharahara.
----- Original Message ----- |
From: rwandanet@yahoogroups.com
Date: maandag 1 december 2003 7:42:49
To: rwandanet@yahoogroups.com
Subject: [rwandanet]
Insigamigani /Yakoze iyo bwabaga
Abatashoboye
gusoma izo fichiers, bashobora
kubimenyesha.
Felicien M. Barabwiriza