YAKOZE IYO BWABAGA[1]

 

 

Uyu mugani „Yakoze iyo bwabaga“, cyangwa „Yakoze aho bwabaga“, bawuca iyo babonye umuntu wacogoye ariko asanganywe imbaraga, babona ananiwe icyo yahoraga ashobora bakamubwira, bati „Kora iyo bwabaga“. Wakomotse kuri Nkoma ya Nkondogoro mu Marangara (Gitarama), ahasaga umwaka wa 1500.

 

 

Iryo jambo ryo gukora aho bwabaga, hari abaryita „ubugabo“. Ubu niko bimeze; ariko ubundi inkomoko yaryo ni „uburozi!“

 

Byatangiye hagati y’ingoma ya Ndahiro Cyamatare n’iy’umuhungu we Ruganzu Ndoli. Hariho umugabo witwa Nkoma ya Nkondogoro, Ikirozi cyo mu Marangara, na nyina Maduna. Bari abagaragu ba Cyamatare baraturutse i Bunyabungo. Baza ibwami bafite umuhango wo kuroga, ibi byo gucuragura; ariko bakagira n’ubundi burozi busanzwe.

 

Aho shebuja Ndahiro Cyamatare apfiriye, yishwe n’Abakongoro bamutsinze i Rubi rwa Nyundo mu Bugamba (Gisenyi), Ndoli amaze gucikira i Karagwe k’Abahinda (Tanzaniya), rubanda bahinduka abahoze ari abatoni b’ibwami barabahiga barabahashya, kugira ngo batagira icyo bavuga kuri Ndoli kuko bamwe bakekaga ko akiriho, abandi, bati “Yapfanye na se”.

 

Ubwo Abanyamarangara batera Nkoma ya Nkondogoro, baramunyaga baramusenyera, iwe bahagira imara, ibyeso yabikagamo uburozi barabijanjagura. Ubwo ibihugu by’i Nduga n’Amarangara byari bimaze kwigarurirwa n’Abasinga. Amarangara atwarwa na Rukomane, mwishywa wa Mateke, naho Nduga itegekwa na Mateke uwo. Rukomane rero arashega amenesha abaryankuna.

 

Bukeye Abaryankuna bateranira kwa Karangana mu Kona ka Mashyoza, hagati ya Runda na Mugina; bajya inama y’uko bazagenza Rukomane. Babwira Nkoma ya Nkondogoro, bati “Ko wajyaga wiyemeza ngo uri umurozi, ubu waturogeye Rukomane ukamudukiza? “

 

Nkoma, ati “Nta burozi nkigira barabumennye, kandi sinabona uko nshumba ubundi”. Abandi baramubwira, bati “Jya gukora aho bwabaga nibura ukokore; kandi ntubuze abo mwabanye babaye ibyegera bye, bazabumuduhera agapfa tukaruhuka ! Aradukukanye yokabura amagara!”

 

Abaryankuna bamaze kuzuza inama, Nkoma ya Nkondogoro arataha ajya ahahoze ari iwe mu tujyo bajanjaguye; asangamo uburozi ariko buke, arabukokora abushyira Gashumba w’umunyanzoga wa Rukomane wahoze ari umugaragu we. Amubwira ko nabumumuhera bazamugororera cyane. Gashumba arabyemera arabwakira, abuha Rukomane arabunywa. Amaze kubunywa araryama bucya ari intumbi.

Abaryankuna babyumvise si ukwishima! Batera hejuru, bati “Nkoma ya Nkondogoro yakoze iyo (uburozi) bwabaga yokahakora!”

 

Kuva ubwo rero rubanda babona umuntu unaniwe n’umurimo yari asanzwe ashobora, bakigana uko Abaryankuna babwiye Nkoma, bati “Kora aho bwabaga”; ariko bo ubu baba bavuga ubugabo yari asanganywe. Bifata biryo, imvugo isakara mu gihugu.

 

Gukora aho (iyo) bwabaga bivuga kwiharahara.



[1]

----- Original Message -----

From: rwandanet@yahoogroups.com

Date: maandag 1 december 2003 7:42:49

To: rwandanet@yahoogroups.com

Subject: [rwandanet] Insigamigani /Yakoze iyo bwabaga

 

Abatashoboye gusoma izo fichiers, bashobora
kubimenyesha.

Felicien M. Barabwiriza