SI WE KAMARA[1]

 

 

Uyu mugani bawuca iyo babonye umuntu wangirira gukora icyo abandi bazashobora, nibwo bagira bati: „ Si we Kamara, nimumwihorere abandi bazarukemura“. Wakomotse ku mugaragu wa Muvunyi wa Karemera witwaga Kamara; mu ipfa ry’Ibisumizi bya Ruganzu Ndoli, ahagana mu mwaka w’ i 1500.

 

 

Kamara uwo yabayeho ku ngoma ya Ruganzu Ndoli nyine; yari umugaragu wa Muvunyi Karemera ( akaremajwe n’ibyuma mujya mwumva wari intwari mu Bisumuzi). Yabyirukanye na byo; ibitero Ruganzu yateje byose yabitabayemo; yari intwari nka ba shebuja.

 

Nuko mu gitero cya nyuma cya Ruganzu cyo mu Musaho wa Rubengera ari na cyo yaguyemo yishwe na Bitibibisi, umurambo we Ibisumizi birawuheka; bakagenda babwira rubanda ko Ruganzu aberanye (arwaye). Ntibababwire ko yatanze, bamujyana iwe ku Mwugaliro (Kigeme-Gikongoro). Bamutungukanye ku munyanzoga we witwaga Rusenge, na we bamubwira ko Ruganzu arwaye.

 

Rusenge abaha inzoga baranywa, bamaze gusinda havamo umwe mu Bisumizi, abwira Rusenge ko Ruganzu yatanze.

 

Rusenge yumvise ko shebuja (umwami w’igihangange) yapfuye, agwa mu kantu biramubabaza cyane; aca munsi y’urugo, hakaba hari igiti cy’umuvumu, akimanikaho arapfa. Ibisumizi bigumya gutegereza Rusenge biramubura. Bamwe bararyama abandi basigara baraririye umurambo wa Ruganzu.

 

Mu gitondo babona Rusenge aho yimanitse. Baherako baremerwa (bikorera) umugogo wa Ruganzu, bawujyana i Butangampundu bawutabazayo (barawuhamba). Bamaze kuwutabaza bashyira nzira, bataha ku Ruyenzi. Mu gitondo bafashamo, bataha mu Ruhango rwa Mutakara na Nyamagana; bukeye bahava ku gasusuruko. Ubwo bajya kwa Ruganzu i Ruhashya na Mara mu Busanza. Bageze mu Butansinda bwa Kigoma na Muyange, bahura n’ingemu, kwa Ruganzu babagemuriye. Baricara (Ibisumizi) baranywa.

 

Bamaze gusinda havamo umwe, ati ”Kandi basha, burya Rusenge aturusha ubugabo!” Abandi, bati “Kuki?” Ati “Kuko twabyirukanye na Ruganzu tukiri bato, akaduhaka, akaduha inka n’imisozi tugakira, none uwo yahaye inzoga gusa akaba ari we wamwiyahuriye tugasigara !” Ubwo bose batera hejuru, bati “Koko Rusenge aturusha ubugabo !”

 

Nuko bamaze kubyiyinjizamo, bajya inama y’uko babigenza, bati “Nimwicemo amatsinda abiri; rimwe rihagarare hakurya hariya i Kigoma, irindi rigume hano i Muyange, maze tujye duhurira muri iki gikombe turwane, twicane dushire”. Inama barayinoza.

 

Banywa za nzoga ihutihuti; zimaze gushira, barambara bararwana. Bageza hagati bagahagarara, itsinda rimaze gushogosha rikivanga n’irisigayemo benshi, bakongera bakikoranya bakarwana, bityo, bityo. Ku ndunduro abarimo Muvunyi n’umugaragu we Kamara bamara abo bahangikanye; hasigara gusa icyo gice barimo. Nabwo bongera kwicamo ibindi bice bibiri. Na none ikirimo Muvunyi na Kamara kimara ikindi. Bongera kwicamo kabiri. Birongera biba kwa kundi. Noneho hasigara Muvunyi na Kamara bombi basa. Muvunyi abwira Kamara, ati “Ubu ngiye kwiyahura maze unsonge, nurangiza utahe ujye kutubika !” Ubwo Muvunyi ariyahura. Kamara abonye shebuja yiyahuye amaze no kumusonga, yanga kugenda asize intumbi za ba shebuja zandagaye aho; asanga harimo ububwa.

 

Nuko Kamara akoranya intumbi zose z’Ibisumizi, azihamba mu myobo y’inyaga yari muri icyo gikombe, amaze kuzihamba nawe ariyahura, amaze gusaba umwe mu batwa b’insigarizi kumusonga. Uwo mutwa nawe amaze gusonga Kamara, ariyahura. Ibisumizi bishira bityo. Ruganzu abikwa n’indorerezi zaje zigemuye.

 

Kuva ubwo rero, uwo murimo w’ubutwari Kamara yakoze umubyarira ishimwe ryamamara mu Rwanda. Babona umuntu wangiriye gukora ikintu, bati “Nakireke siwe kamara !”. Ubwo baba bafatiye kuri Kamara umugaragu wa Muvunyi wahambye Ibisumizi, akabimarira mu myobo.

 

Kuba Kamara bivuga gusumbya abandi akamaro mu bushobozi.

 



[1] Felicien Barabwiriza <mureke@yahoo.fr> wrote:

À: rwandanet@yahoogroups.com
De: Felicien Barabwiriza
Date: Wed, 3 Dec 2003 13:28:25 -0800 (PST)
Objet: [rwandanet] Insigamigani/ Siwe Kamara!

Nyuma yo kubagezaho urupfu rwa Ruganzu Ndoli
wishwe na Bitibibisi, dore noneho uko Ibisumizi,
arizo ngabo za ruganzu, zabyifashemo, shebuja
amaze gupfa. Aha umugabo Kamara yagize akamaro,
ari naho hakomotse uyu mugani, ngo "Si we Kamara".

NB: Iyi migani idafite numéro nayohereje ku zindi
mbuga ; ndakeka bamwe kuri rwandanet baba
batarazibonye, niyo mpamvumpitamo kongera
kubiboherereza. Ababibonye bambabarire, kandi
babyihanganire.

Ndashimira modérateur kuba yongera akabyohereza
akoresheje outlook. njye outlook inyereke messages
zije ariko ntinyemerera kuzandika ngo nzohereze.
Niyo mpamvu mbiboherereza comme attaché gusa.
Mumbabarire. Bwana modérateur rero, urakoze cyane
kunyunganira.

Umugoroba mwiza

FMB
__________________________________