KAMI KA MUNTU NI
UMUTIMA WE[1]
Uyu mugani
bawuca iyo babonye umuntu yiyemeje kwihitiramo icyo bamwe bamubuza;
ni bwo bagira,
bati : «Kami ka muntu ni umutima
we nimumwihorere». Wakomotse
kuri Muhangu wo mu Mvejuru
(Butare) ku ngoma ya Mibambwe
Sekarongoro; ahasaga umwaka wa 1400.
Kuri iyo ngoma, hariho umugabo
w'umukobwa akitwa Muhangu, akaba umupfumu wa Mibambwe
Sekarongoro. Muri ubwo bupfumu bwe,
yari akubitiyeho n'ubutoni bunini kuri shebuja.
Bukeye, umwe
muri baka Mibambwe asama inda, imaze gukura
Mibambwe ategeka abapfumu be kugisha, kugira ngo barebe
aho umugore we akwiye kuzabyarira. Abapfumu bajyana imbuto y'uwo mugore
bararagura. Abenshi bemeza ko akwiye
kubyarira mu Cyambwe (Gitarama); Muhangu wenyine yemeza ko akwiye
kubyarira mu Bitagata bya Muganza
(Gitarama). Bavuye mu rugishiro (aho
abapfumu bateranira baragura), baza kuvuga uburyo imana
zagenze. Bageze kuri Mibambwe, bati «Twese twemeje
ko umugore wawe akwiriye kuzabyarira
mu Cyambwe ; bati «Keretse Muhangu
wenyine ni we wereje ko akwiriye
kubyarira mu Bitagata bya Muganza
!» Kubera ubutoni bwa Muhangu, bituma
Mibambwe yemera mu Bitagata bya
Muganza.
Nuko muka Mibambwe bamwohereza
mu Bitagata kwaramirayo. Haciyeho iminsi, agiye ku
nda arananirirwa arapfa. Abapfumu bereje ko yabyarira
mu Cyambwe baba baboneyeho urwaho rwo kurega Muhangu
wabarushaga ubutoni; dore ko nta
muhakwa ukunda undi. Babwira Mibambwe,
bati «Nta kindi kishe umugore
wawe; yishwe na Muhangu watumye ajya kwaramira aho atereje!» Mibambwe
bimujyamo arabyemera, biramubabaza cyane.
Inkuru igera kuri Muhangu, iwe
mu Mvejuru. Abyumvise arahambira n’abe n'ibye, afumyamo
aracika ajya i Burundi. Agezeyo akeza umwami
waho, aramwakira, amushyira mu bapfumu
be. Muhangu aratona cyane, ndetse ngo kurusha
uko yari ameze mu Rwanda. Ubwo yari afite
abana b'abadabagizi kuko bakuriye mu
bukire, ariko bagakunda guhakwa n'ibwami, ndetse ngo ntibiyibutse no gusezera ngo
batahe.
Bukeye Muhangu arabyitegereza, asanga abana be
nta cyo bazimarira,
ni bwo abasezereye
ubwe barataha. Bamaze gutaha, na we arabakurikira abasanga iwe. Akigerayo, arabatumiza ngo baze kumwitaba. Bamaze kuhagera, atumiza abatoni be n'abagaragu b'irimenanda; bose baraterana baba uruvange. Ahamagara abana be, arababwira, ati «Bana banjye
kwikota ibwami si bibi: ibibi byanyu
ni ukutagira icyo mubwira umwami
mukimusaba !», ati «Mubuze akandi kami
kadahwanye n'umwami, ariko kakaba ari
ko gatuma umuntu abana n'umwami
neza !»
Abahungu be n'abagaragu be birabayobera, bararebana gusa. Muhangu abonye
ko bajumariwe, ati : «Dore ako
kami gato gashyikiriza umuntu ku mwami, ni
umutima we». Bose batangarira iryo jambo Muhangu abatunguje;
birahorwa.
Nuko haciyeho iminsi Muhangu arapfa, abana be
basigara muri bwa butoni yabacumbiye.
Bukeye, mukuru wabo akubaganya umugore w'umwami w'i Burundi baramufata; bimushyira mu makuba
arabohwa aranyagwa, byototera na barumuna be; bose baranyagwa.
Abagaragu ba Muhangu bamaze kubibona, bibula rya jambo
yasize avuze, bati «Muhangu yabivuze
ukuri: Koko Kami ka muntu ni
umutima we !» Yavuze ko umutima w'umuntu
ari akami gato, umwami akabangikana
na ko; ariko kakaba ariko gatuma
akunda nyirako!
Nuko rubanda babisamira hejuru ubwo, babona
uwiyemeje icyo abandi bamuhinyuriraga, bati «Nimumureke burya kami ka muntu
ni umutima we !»
Aho ni naho kandi
haturutse «kwigira kami gato» = icyigenge.
Kami ka muntu = umutimanama.
Urakoze Félicien barabwiriza kutugezaho ibirari by'iyi nsigamigani.
[1] ----- Original Message -----
From: "Felicien Barabwiriza" <mureke@yahoo.fr>
To: <akagera@yahoogroups.com>; "DHR" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>; <rwanda-l@yahoogroups.com>; "rwandanet"
<rwandanet@ahoogroups.com>
Cc: <napasamu@hotmail.com>; "Nkundiyeze Eugene" <nkundi@netcourrier.com>
Sent: Thursday, December 18, 2003 8:48 PM
Subject: [rwanda-l] Insigamigani
no. 71 / Kami ka muntu ni umutima we!
Abasomyi kuri
izi mbuga bakomeje kunsaba
kubagezaho inkomoko z'imvugo zizwi cyane mu
Rwanda.
Nk'uko nabiseranyije bamwe rero, dore
onkomoko
y'imvugo, ngo " KAMI
KA MUNTU NI UMUTIMA WE !"
Ubutaha (ejo) nzabagezaho izi zikurikira: 1.
Amagambo yahariwe Nankana
2. N'imirumbire yaba iya Ntenyo
Uyu mugani wa kabiri urimo
n'inkomoko y'imvugo ya
burijo mu Rwanda, ngo " Naka akize ibya Mirenge"
;
kuburyo na Rugamba Cyprien n'Amasimbi n'Amakombe
bageze aho baririmba ngo " Icyampa ubukire buruta
ubwa Mirenge ku Ntenyo.."
Entre temps, ngiyi Insigamigani no. 71!
Abashobora kubyoherereza abandi babinyujije muri
outlook banyunganire babikore.
Felicien M. Barabwiriza