KARABA ZIKURYE[1]

 

 

Uyu mugani, abantu bawuca iyo bagiye guhana umugiranabi, ni bwo bavuga, ngo: «Karaba zikurye». Wakomotse kuri Mpozayo wo ku Munini wa Muganza mu Buyenzi (Gikongoro); amaze kugura n'umurundi witwa Rusigana imbwa ya Semugeshi yitwaga Horamvuge; ahayinga umwaka w 'i 1600.

 

 

Kera ku ngoma ya Mutara Semugeshi mwene Ruganzu Ndoli, hariho umugabo w'umuhigi we wari waragabanye imbwa ze zitwaga Ibitare; ni na yo mpamvu Musinga yise imbwa ze Ibitare zatwarwaga na Shikiri. Uwo muhigi Mpozayo, yarahigaga, agatura ibwami impu z'ibihura n'inzibyi n'imondo.

 

Bukeye Semugeshi atumiza Mpozayo n'izo mbwa yahigishaga. Mpozayo araza n'ishumi ye. Akigera ku karubanda, rubanda babonye Ibitare baratangara bamwe, bati «Ziriya mbwa ni izihe?» Abandi, bati «Ni iza Semugeshi zihigishwa na Mpozayo, ni zo zitwa Ibitare». Ubwo abahigi ba Mpozayo nabo barasira, kuko bari bafite n'inyamaswa bishe. Abo mu rugo ibwami barahurura bumvise umwasiro w'abahigi b'Ibitare na shebuja Mpozayo. Bageze ku karubanda, bamwe basubira inyuma babwira Semugeshi n'abo bari kumwe, bati «Nimuze murebe icyo mutarabona !» Bati «Hano ku karubanda hari imbwa tutarabona mu Rwanda !» Bashigukira icya rimwe, bagenda bumva n'uwo mwasiro w'abahigi.

 

Bagitunguka, bakubise amaso Ibitare baratangara. Mpozayo yegera Semugeshi, ati «Ngaya amatungo yawe !» Semugeshi abonye imbwa ze zifashwe neza aranezerwa. Abwira Mpozayo, ati «Cyura umuhigo». Mpozayo n'abahigi be bajya ibwami, barasira. Ab'ibwami, abozi n'abanyanzoga bashigukira icya rimwe ntihasigara n'umwe utaje gutangara.

 

Umuhigo urataha, ibwami barara inkera yawo. Mpozayo aragororerwa. Ku rindi joro na none ibwami barara inkera y'uwo muhigo. Semugeshi abwira Mpozayo, ati «N'ubwo Ibitare ari nziza, rubanda bose bakaba bazishimye, ariko izindi mbwa zanjye zitwa Ibisiga zizirusha kurunduka». Mpozayo, ati «Kereka twambikiye hamwe ni bwo twamenya intozo zarundutse!» Semugeshi ati «Ejo tuzahige mu rufunzo rwa Mwogo»; dore ko ubwo yari yarasubiye mu rugo rwa se Ruganzu rwari ku Mwugariro wa Bufundu. Barara iyo nkera, mu gitondo bambikira guhiga muri Mwogo; Ibitare zirusha Ibisiga. Barahiguka barara inkera. Semugeshi yegurira Mpozayo ayo mashumi yombi: Ibitare n'Ibisiga, buracya aragororerwa. Ubwo yari atuye ku Munini mu Buyenzi; agororerwa inka n'umusozi witwa Muganza no ku Ngara.

 

Nuko Mpozayo amaze kugororerwa arataha, atunga inka ze n'imisozi ye n'Ibitare n'Ibisiga bya Semugeshi.

Bukeye umuganwa w'i Burundi witwaga Rusigana yumvise ko Mpozayo afite intozo za Semugeshi, atuma abatasi baza kumutata. Baza bamubwira ko Rusigana amushaka; uwo muganwa w'i Burundi yari atuye i Gitwe cya Birangirwa hataraba ah'u Rwanda (ahahoze ari susheferi Nkanda). Mpozayo ajyana n'abo batasi hamwe n'Ibitare n'Ibisiga n'Abahigi be. Ageze i Gitwe, abonana na Rusigana baraganira. Rusigana abona Ibitare n'Ibisiga ziramushimisha. Ni ko kubwira Mpozayo, ati «Sibira na njye mfite imbwa z'intozo ejo tuzahige !» Mpozayo arasibira; arara kwa Rusigana barara inkera. Bucya bambika bajya guhiga mu gishanga cy'umugezi wa Nshili. Bagezeyo, Ibitare n'Ibisiga, zirusha Intarengerwa za Rusigana. Bataha Ibitare n'Ibisiga byishe, Intarengerwa zitahana umutasu (amara masa: umwaku mu muhigo).

 

Nuko bageze imuhira barara inkera y'uwo muhigo, dore ko kera «abanyabyambu (abanyamupaka)» babanaga. Ubwo Rusigana abwira Mpozayo, ati «Nabonye imbwa nziza mu mbwa zawe, tuzayigure». Iyo mbwa yari mu Bisiga, ikitwa Horamvuge. Mpozayo, ati «Sinagurisha imbwa y'umwami byankorera ishyano» Rusigana, ati: «Uzamubwire ko yapfuye !» Mpozayo, ati «Wampa iki ?» Rusigana, ati «Ndaguha inka cumi z'imbyeyi». Mpozayo aremera, atanga Horamvuge; bamuha inka cumi z'imbyeyi.

 

Nuko aragenda, asubira iwe i Muganza mu Buyenzi (ubu hari Paruwasi). Yerekana za nka yaguze Horamvuge, barazishima, ariko n'ubwo bazishimye, abahigi b'Ibisiga bari bababaye. Bigeze n'ijoro, Ibisiga barazishumukura bagenda ijoro ryose, bagera ku Mwugariro mu gitondo. Babura uko bajya ibwami; hari umuhezo. Bigira inama yo kwasira bogeza Ibisiga bazivugamo Horamvuge. Baratangira, Semugeshi arabyumva, ashiguka mu rugo ajya kureba Ibisiga. Ageze ku karubanda, abahigi barasira babivugamo n'uko Mpozayo yaguze Horamvuge n'umurundi. Semugeshi ntiyabyumva abajyana mu rugo babaha inzoga baranywa.

Bamaze kunywa baramubwira, bati «Horamvuge Mpozayo yayiguze n'umuganwa Rusigana; yamuhaye inka cumi; bati «Kandi ngizo n'imbwa zawe uzihe abandi bahigi, ntitwashobora kuzihigisha Horamvuge itazirimo !» Semugeshi abyumvise ararakara. Abwira abahungu, ati «Dutere i Muganza kwa Mpozayo, ariko kandi ntimumwice, mumufate mpiri mumunzanire nzamugaburira Ibisiga !». Baratera, ajyana nabo, batera i Muganza n'i Ngara kwa Mpozayo.

Batungutseyo, bamusakiza atangiye kurya. Yumvise ikiri n'urwamo rw'abahungu n'ibyivugo by'ingabo, ashiguka adakarabye intoki agifite ibyo yafunguraga (ibiryo) mu ntoki; umwe mu z'ibwami witwa Rugara aramubwira, ati «Karaba zikurye sha !» Ubwo yamubwiraga ko agiye kuribwa n'Ibisiga uko Semugeshi yabivuze.

Nuko Mpozayo asubiza Rugara, ati «Ndakaraba muri Nshili nsanga Rusigana i Burundi». Asubira mu nzu afata umuheto we, ngo yari umukogoto, abarasamo baramubererekera; abacamo asanga Rusigana, amusohoza kuri Mwezi; akomeza kuba umuhigi aratona; atoneshejwe na Rusigana baguze Horamvuge ya Semugeshi.

 

Ni aho uwo mugani wakomotse, n'uwa «Ndakaraba muri Nshili» n'ijambo ryo «Kugaburira ibisiga». Aha rero ibisiga bivugwa si ibi biguruka, nk’uko bamwe babikeka, ahubwo ni izina ryahawe imbwa za Semugeshi.

 

 

Gukaraba zikarya no kugaburira ibisiga = Kuribwa n'imbwa; Kugirirwa nabi.

 



[1] ----- Original Message -----

From: Felicien Barabwiriza

To: rwandanet ; rwandanet@msstate.edu ; urwanda_rwacu@yahoogroups.com ; akagera@yahoogroups.com ; DHR ; rwanda-l@yahoogroups.com

Cc: Severin Twagiramungu ; aphrodisg@yahoo.fr ; JD Cyimana ; Nkundiyeze Eugene ; horana@hotmail.com ; kamatamu@yahoo.com ; Jean Joseph Mbonye ; valeru@web.de ; napasamu@hotmail.com

Sent: Friday, June 11, 2004 7:46 AM

Subject: [rwandanet] Insigamigani 78 / Karaba Zikurye

 

Iyo babwiye umuntu ubu, cyane umwana ndo " Karaba
zikurye " aba azi ko agiye gukubitwa. Nyamara rero
umugani ntiwavuye ku bana.
Naho bavuga bati

"Kanaka bamugaburiye ibisiga" abenshi bagakeka ko
ari ibisiga ibi biguruka. Siko bimeze rero. Ngiyo
(en attaché) imvano z'izo mvugo zombi, ngo "Karaba
zikurye" na " Bamugaburiye ibisiga".

NB: Uwabishobora, yanyunganira akoherereza iki
kirari cy'insigamigani abandi baba badashobora
gusoma imigereko. Mbaye kandi mushimiye kandi.

Felicien M. Barabwiriza