YARUSHYE UWA KAVUNA[1]
Uyu
mugani baca, ngo «Yarushye uwa Kavuna», bawuca iyo babonye umuntu wagokeye
ubusa, ahihibikanira ibizakiza abandi; ni bwo bagira bati «Naka yarushye
uwakavuna (umuruho)». Byakomotse kuri Kavuna ka Mushimiye. Bavuga ko yari
umutwa wo ku Kivumu cya Mpushi na Nyerenga (Gitarama); ahasaga umwaka w'i 1500.
Ubwo
Abanyiginya bavuye mu Mubali wa Kabeja, bimukiye i Gasabo mu Bwanacyambwe,
bahita Rwanda.
Icyo
gihe ubutegetsi bwaho ntibwari buremereye, kugeza aho Gihanga Ngomijana
yimukiye i Gasabo agatura i Buhanga mu Bumbogo; niho yatangiye gukomera gato.
Uwamurushije gukomera byisumbuye ni Ndahiro Cyamatare. We yimutse aho mu
Bumbogo, atura i Cyingogo.
Ndahiro
amaze kuhatura, abaho baramukunda cyane, kuko ngo yagiraga ubuntu busesuye.
Hari abatwa benshi, baramuyoboka kubera intama abanyacyingogo bamurabukiraga
akazibihera bakarya.
Abatwa
bamaze kwishimira ubwo buntu Ndahiro abagirira, bambuka Nyabarongo bajya
kumuratira bene wabo bo mu Nduga bari batuye ku Kivumu cya Mpushi na Nyerenga
(Nyamabuye), bababwira ko Ndahiro ari umunyabuntu cyane, bati «Muzaze
tumubashyire na mwe mwirebere».
Abatwa
b'i Nduga baranga baranangira, bati «Nta bwo twajya i Cyingogo bagira urugomo».
Ariko havamo umutwa umwe witwa Mushimiye, yiyemeza kujyayo, ajyana n'umuhungu
we witwaga Kavuna.
Bageze
i Cyingogo babwira Ndahiro Cyamatare, bati «Dore uyu mutwa mwene wacu, n'uyu
muhungu we, tubagushohojeho uzabaduhakire nka twe». Ndahiro arishima cyane kuko
abonye abantu baturutse mu Nduga bamugana. Abahaka ubwo, akajya abaha intama,
bitinze abagabira inka bombi.
Mushimiye
n'umuhungu bamaze kugabana, bayobora inka zabo bazijyana iwabo ku Kivumu.
Abanyakivumu babonye inka Mushimiye n'umuhungu we bagabanye kwa Ndahiro,
baratangara; inkuru yogera ku Kivumu isakara i Nduga yose isingira u
Bwanamukali, bati «Ndahiro mu Cyingogo arahaka neza».
lnkuru
imaze kogera, mu Rukoma hakaba umugabo witwaga Mpyisi ya Sagisengo, i Gihinga
na Ruzege, ayisamira hejuru. Arahaguruka ajya guhakwa na Ndahiro. Agezeyo, ati
«Nje kuguhakwaho ndakuyobotse, kandi n'akarere k'i Nduga ntuyemo kose
ndakakuyoboye !»
Ndahiro
aranezerwa, kuko abonye abantu batatu b'i Nduga bamwizeyeho ubuhake: Mushimiye,
Kavuna na Mpyisi.
Ahera
ko agabira Mpyisi inka y'imbyeyi. Aramubwira, ati «Iyi nka nguhaye, hera ko
uyijyana iwanyu». Undi, ati «Ndagushimiye, ariko mfite inkoni y'ikibando;
nk'abo duhura nshoreje inka ikibando barankeka iki ?» Ndahiro amuha inkoni
y'akanyafu (ni yo yabaye inkomoko y'akarande ko gucyura umunyafu mu
kinyarwanda).
Mpyisi
ashorera inka ye; ayigejeje i Gihinga abanyanduga barahurura; baza kureba
ingabane ya Mpyisi. Inkuru y'uko Ndahiro ahaka neza irushaho kwamamara.
Ubwo
Cyabakanga cya Butare i Nyamweru (mu Bumbogo) arabyumva; yari afite urugo ku
Rugogwe rwa Runda na Gihara, ahera ko akora impamba ajya i Cyingogo.
Agezeyo
abwira Ndahiro ko aje kumuhakwaho. Undi yishimira ko abantu b'i Nduga bakomeza
kwiyongera baza kumuhakwaho; ahera ko amuha inka z'imbyeyi ebyiri. Cyabakanga
azigejeje i Runda, inkuru noneho iba ikimenamutwe; abatwa b'i Nduga bahurura
bajya kurya intama mu Cyingogo, abahutu n'abatutsi bihutira gusanga uwo
munyabuntu waribuwe.
Bamaze
kuhagwira, ibintu byaho byinshi birononekara; abanyacyingogo bararakara
batezuka kuri Ndahiro; asigarana n'abanyanduga baje kumuhakwaho bonyine; ubwo
bari bamaze kumugwiraho.
Haciyeho
iminsi, Ndahiro agira ubwoba kuko abanyacyingogo bari bamaze kuganda, bakaba
batakiza kumuhakwaho; ni ko kwigira inama yo gucikisha umuhungu we Ndoli (uyu
waje kwima ingoma yitwa Ruganzu), amwohereza i Karagwe k'Abahinda (Tanzaniya)
kurererwa kwa nyirasenge Nyabunyana. Agezeyo areranwa na babyara be.
Abanyacyingogo
bumvise ko Ndahiro yacikishije umuhungu we, baza kumubaza aho yagiye; bati «Ko
waje ino ugatura ntitugutere umuganda kubera imico myiza ufite, tukakurabukira
inka zamara kugwira ugahindukira ukaziduhakisha, twaguha intama ukajya uzihera
abatwa tukakwihorera, none ukaba waranacikishije umwana wawe Ndoli, ubwo
utwikekaho iki ?» Ndahiro, ati «Umwana wanjye ntabwo yacitse ahubwo
yarazindutse».
Abanyacyingogo,
bati «Ubwo bwenge uduhenda twarabumenye !» Bahera ko barakara, baramutera
bararwana, baramunesha baramwica; bamutsinda i Rubi rw'i Nyundo mu Bugamba.
Ndahiro
amaze gupfa, bacukura inyenga (imva) yo kumurohamo. Bagiye kuyimuhambamo,
umutwa arabarindagiza, ati «Uyu mugabo wagiraga nabi mwimutaba; nabonye ikiguri
cy'intozi kinini, nimucyo abe ari cyo tumushyiramo zimurye !» Ku banyanduga
guhamba mu nyenga, byari umuziro; ahubwo bahambaga mu bihuru, mu nyenga byari
ibyo mu Nkiga.
Ndahiro
bamumanika mu giti, ahe harashira, ariko apfa amaze kugira abanyamabanga
benshi; ni bo biru: mu Nduga hari Mpande-ya-Rusanga i Cyotamakara cy'i
Buhanga; Karangana mu Kona ka Mashyoza; Mpyisi ya Sagisengo i Gihinga na
Ruzege; mu Bumbogo hari Cyabakanga cya Butare, i Nyamweru; n'abatwa
b'abanyabushingo bo kwa Bwojo bwa Mabago, umutwa w'i Kanyinya (we yari amaze
kwiyahura yumvise ko Ndahiro yapfuye).
Minyaruko
asigarana na mwene Ndahiro witwaga Bamara, yabyaye ku nshoreke, n'umuhungu we
Byinshi, bari batuye ku Kimisagara ka Kigali; ako gace k'i Bwanacyambwe
bakigiramo abahinza, ab'aho barabayoboka kuko ari bene Ndahiro, na yo i Nduga
yose iyoboka Mateke w'umusinga.
Nuko
biba bityo, hanyuma bitinze, mu Nduga hacana amapfa: haba icyorezo cy'inzara.
Abanyanduga batangira kwinuba, bavuga ko Mateke ari we wateje amapfa mu Gihugu.
Ubwo
Mateke yari afite imfizi y'intama n'ikivumu cy'umutabataba yateyeho imana:
byari ibimenyetso by'ubuhinza bwe.
Abanyanduga
bamaze kuremba, bagira umujinya baramutera baramwica, intama ye barayica,
intebe y'ubuhinza barayimena, ikivumu barakirimbura. Bihurirana n'igicu imvura
itangira kugwa, Abanyanduga babigira ihame ry'uko ari we wayicaga.
Abatwa
baboneraho, bati «I Nduga yari ikwiye Ndahiro cyangwa inkomoko ye (ubwo
bavugiragamo Ndoli)»; babivugira i Buhoro bwa Nyundo muri Tambwe, kwa Kiboga
cya Ndahiro. Havamo umwe, ati «Uwabimenyesha abagaragu b'ibyegera bya Ndahiro»
Undi, ati «Iyi nkuru uwayibwira Mpande -ya- Rusanga!»
Ubwo
wa mutwa Kavuna yari aho, ati «Sindushye ndashonje !» Bamuha impamba arahambira
ajya kubwira Spande-ya-Rusanga. Amutekerereza uko Mateke yapfuye, uko ikivumu
cye cyaguye n'uko intama ye yapfuye n'intebe ye ikameneka.
Mpande
arishima cyane, ati «Iyi nkuru uwayibwira Mpyisi ya Sagisengo i Gihinga na
Ruzege». Kavuna, ati «Sindushye ndashonje». Mpande amuha impamba, arahambira
n'i Gihinga; abwira Mpyisi kwakundi. Mpyisi, ati «Iyi nkuru uwayibwira
Karangana mu Kona ka Mashyoza». Kavuna, ati «Sindushye ndashonje» Bamuha
impamba arahambira ashyira nzira no kwa Karangana mu Kona ka Mashyoza asohoza
ubutumwa.
Karangana
na we, ati «Uwabimenyesha Bwojo bwa Mabago» Kavuna ati «Sindushye ndashonje !» Bamuha
impamba ajya kwa Bwojo bwa Mabago, umutwa w'i Kanyinya ka Yanza; na we amugira
nk'abambere, amwohereza kwa Cyabakanga cya Butare i Nyamweru. Na we amwohereza
kwa Minyaruko ya Nyamikenke i Busigi.
Minyaruko,
ati «Iyi nkuru uwayibwira Nyiragahira, akanayibwira Ndoli ya Ndahiro i Karagwe
k'Abahinda». Kavuna Akaryankuna, ati «sindushye ndashonje !» -Kurya inkuna ni
ukurigata imvuvu z'urwanga rw'isari rwumiye ku munwa kubera umunaniro n'inzara
n'inyota-
Nuko
kwa Minyaruko bamuha impamba, Kavuna arahambira ajya i Karagwe k'Abahinda.
Agezeyo
abwira Nyabunyana ko Ndoli u Rwanda rumwifuza kuko ari inkomoko ya Ndahiro. Nyabunyana
aranga, ati «Musaza wanjye uko bamugize ndakuzi, sinakwiyoherereza umwana ngo
bamugire nka se !»
Ndoli
yumvise ko Nyabunyana yanze aya Kavuna, ararakara; abwira nyirasenge ko agomba
gutahukana na Kavuna. Nyirasenge amujyana mu gikari ahiherereye bajya inama.
Bakiri
mu muhezo, Kavuna aromboka ajya kubumviriza amabanga. Baramubona; Nyabunyana,
ati «Yatwumvise azatuvamo, noneho ntimukijyanye !» Bacura inama yo kumusibira
amayira.
Bamaze
kuyinoza, Ndoli ahera ko abunduka agaruka mu Rwanda. Ahageze agira amahirwe
imvura irashyana ikomeza kugwa, imyaka irera haba ubukungu; rubanda
bateruriraho ijambo, ngo «haje Ndoli ya Ndahiro», riba akarande n'inkunga yo
gukomera mu Rwanda kw'abami b'Abanyiginya.
Ni
na ho muka Minyaruko yakurije kwita Ndoli Ruhanga ntazira; kuko ngo Ndoli
yavugiye ku myugariro uwo mugore akabyara, inka zikabyara n'inkoko zigaturaga;
ni ho kandi kuvuba byaturutse: ngo «Umwami ni we utuma imvura igwa; biba
inkomoko yo kwemeza ko Abasigi bo kwa Nyamikenke bazi ubwiru bw'imvura; kuko
Ndoli ava i Karagwe ariho yabanje kuba, kandi Minyaruko akaba yari umwiru
w’icyegera cya Ndahiro mu bandi banyamabanga, ari bo biswe abiru ubwami bumaze
gukomera mu gihugu, biba umuhango wabo n'abana babo kugeza ku ndunduro y'ubwami
mu Rwanda.
Ngaho
aho ubwami bw'Abanyiginya bwashingiye imizi buhereye kuri Ruganzu Ndoli
bugakurakuzwa n'umuhungu we Mutara Semugeshi (Muyenzi wa Kaburabuza); ni we
wasasanuye imihango y'ibwami n'ubuhake n'ibihe, afatanije n'Abaryankuna
basigaye (abanyabanga ba sekuru Ndahiro): Mpande-ya-rusanga n'abandi; bataritwa
abiru: iryo jambo ryadutse nyuma, rikomotse kuryo mu Nkore ryitwa
Abayiru=Abahutu (ari bo abatagoma).
Ubwo
Kavuna akaryankuna we yari yarapfuye; kuko Ndoli na nyirasenge bari
baramugambaniye, kugira ngo atazagaruka mu Rwanda akarukozamo ikirenge kandi yarabibye
ubwiru; ariko mu ipfa rye ntiyari abizi. Mu maza ye, yageze ku Kagera, asanga
baramusibiye amayira; abasare banga kumwambutsa arashoberwa. Amaze kubura epfo
na ruguru, umuheto we awushyira ku ivi arawuvuna, awirohana mu ruzi ariyahura.
Nuko
Ndoli amaze kumwiguranurira i Karagwe agaruka mu Rwanda; amaze kurubundura,
agororera abandi banyamabanga ba se ikuzo ryo kwitwa Abaryankuna. Ibyo biba
ishimwe ry'uko bajyaga bahererekanya ubutumwa bwo kumugarura, bohera Kavuna aho
rukomeye hose; baryegurirwa nk'aho ari bo barigendeye umutaga bakarirarira
ijoro, bikabatera umuruho nka Kavuna byahobagije ajya i Karagwe gutarura mwene
shebuja.
Aho
ni ho rubanda rwakomoye wa mugani, ngo «Ingoma uyirira inkuna ejo igakiza
nkunzi (umutoni)».
Kuva ubwo rero babona umuntu
uhihibikanira ikintu ejo kigakindirwa undi (kigahabwa undi mu mwanya
w'uwakiruhiye), bakagira, bati «Yarushye uwakavuna !».
Kuruha uwakavuna = Guhihibikanira
ibizakindirwa abandi; kuruhira abatoni; gutahira cyamaramba.
Abatabizi bicwa no kutabimenya.
Nikozitambirwa
------------------------------------------------------------------------------------------
"L'homme, à mon avis, se perfectionne par la confiance. Par la confiance
seulement. Jamais le contraire." (Mustafaj)
------------------------------------------------------------------------------------------
[1] ----- Original Message
-----
From: Felicien Barabwiriza
To: rwandanet
; urwanda_rwacu@yahoogroups.com ; akagera@yahoogroups.com ; DHR
Cc: dsebureze@aol.com ; Nkundiyeze
Eugene ;
kamatamu@yahoo.com ; napasamu@hotmail.com
Sent:
Subject: [rwandanet] Insigamigani 75 / Yarushye uwa Kavuna.
Nk’uko nabibasezeranyije ejo rero, dore
imivukire
n’imikomerere
y’ubwami bw’Abanyiginya n’ubwiru mu
ariwe Ruganzu
Ndoli, ariko sindumva hari uvuga uyu
mutwa Kavuna,
kandi wenda iyo atabaho Ruganzu
atari gutegeka,
ndetse n’ubwami bw’abanyiginya
(abatutsi)
ntibwari kumara igihe bwamaze mu
Rwanda; ndetse
sinkeka ko igihugu cyacu tuzi ubu
kiba kitwa
Rwanda, kuko mbere ya Ruganzu Ndoli u
Rwanda rwa
Gasabo kari agahugu gato ugereranyije
n’ibihugu binini
by’ibihangange byariho nka Nduga
n’ibindi, kandi
bifite n’abami babyo
b’ibihangange. Ndetse
sinzi niba abenshi bazi ko
Abiru nyabo
b’ibanze
Ngaho rero, wa
mugani: Abatari babizi nabo
babimenye,
mbyohereje muri Iki Kirari
cy’insigamigani,
ngo “Yarushye wakavuna“
Ndasaba Dr.
Murayi, nabibonera igihe, kongera
kubyohereza
abadasoma messages zoherejwe ari
ingereka. Nkoresha
microsoft outlook, ariko poste
isohoka yanga
kugenda. Uwamenya configuration
yindi ya yahoo,
kuko ngo iriho kuri sortie ya
poste, itari
smtp.mail.yahoo.com, yayingezaho.
Mbaye kandi
mushimiye.
Mu nsigamigani
itaha (Yariye cga Yarumye Karungu),
harimo uko
umusozi witwaga Gasharu wahindutse
Mburabuturo
(kubura inturo) iyi tuzi ya Kigali.
Nizere ko
mwagize umunsi mukuru mwiza wa
Demukarasi na
Republuka; kandi mukomeze munogerwe
n’ibyiza tariki
itagira uko isa yatuzaniye! Abo
idashimisha nabo babyihanganire.
F.M. BARABWIRIZA