YARUSHYE UWA KAVUNA[1]

 

Uyu mugani baca, ngo «Yarushye uwa Kavuna», bawuca iyo babonye umuntu wagokeye ubusa, ahihibikanira ibizakiza abandi; ni bwo bagira bati «Naka yarushye uwakavuna (umuruho)». Byakomotse kuri Kavuna ka Mushimiye. Bavuga ko yari umutwa wo ku Kivumu cya Mpushi na Nyerenga (Gitarama); ahasaga umwaka w'i 1500.

 

Ubwo Abanyiginya bavuye mu Mubali wa Kabeja, bimukiye i Gasabo mu Bwanacyambwe, bahita Rwanda.

 

Icyo gihe ubutegetsi bwaho ntibwari buremereye, kugeza aho Gihanga Ngomijana yimukiye i Gasabo agatura i Buhanga mu Bumbogo; niho yatangiye gukomera gato. Uwamurushije gukomera byisumbuye ni Ndahiro Cyamatare. We yimutse aho mu Bumbogo, atura i Cyingogo.

 

Ndahiro amaze kuhatura, abaho baramukunda cyane, kuko ngo yagiraga ubuntu busesuye. Hari abatwa benshi, baramuyoboka kubera intama abanyacyingogo bamurabukiraga akazibihera bakarya.

 

Abatwa bamaze kwishimira ubwo buntu Ndahiro abagirira, bambuka Nyabarongo bajya kumuratira bene wabo bo mu Nduga bari batuye ku Kivumu cya Mpushi na Nyerenga (Nyamabuye), bababwira ko Ndahiro ari umunyabuntu cyane, bati «Muzaze tumubashyire na mwe mwirebere».

 

Abatwa b'i Nduga baranga baranangira, bati «Nta bwo twajya i Cyingogo bagira urugomo». Ariko havamo umutwa umwe witwa Mushimiye, yiyemeza kujyayo, ajyana n'umuhungu we witwaga Kavuna.

Bageze i Cyingogo babwira Ndahiro Cyamatare, bati «Dore uyu mutwa mwene wacu, n'uyu muhungu we, tubagushohojeho uzabaduhakire nka twe». Ndahiro arishima cyane kuko abonye abantu baturutse mu Nduga bamugana. Abahaka ubwo, akajya abaha intama, bitinze abagabira inka bombi.

 

Mushimiye n'umuhungu bamaze kugabana, bayobora inka zabo bazijyana iwabo ku Kivumu. Abanyakivumu babonye inka Mushimiye n'umuhungu we bagabanye kwa Ndahiro, baratangara; inkuru yogera ku Kivumu isakara i Nduga yose isingira u Bwanamukali, bati «Ndahiro mu Cyingogo arahaka neza».

 

lnkuru imaze kogera, mu Rukoma hakaba umugabo witwaga Mpyisi ya Sagisengo, i Gihinga na Ruzege, ayisamira hejuru. Arahaguruka ajya guhakwa na Ndahiro. Agezeyo, ati «Nje kuguhakwaho ndakuyobotse, kandi n'akarere k'i Nduga ntuyemo kose ndakakuyoboye !»

 

Ndahiro aranezerwa, kuko abonye abantu batatu b'i Nduga bamwizeyeho ubuhake: Mushimiye, Kavuna na Mpyisi.

 

Ahera ko agabira Mpyisi inka y'imbyeyi. Aramubwira, ati «Iyi nka nguhaye, hera ko uyijyana iwanyu». Undi, ati «Ndagushimiye, ariko mfite inkoni y'ikibando; nk'abo duhura nshoreje inka ikibando barankeka iki ?» Ndahiro amuha inkoni y'akanyafu (ni yo yabaye inkomoko y'akarande ko gucyura umunyafu mu kinyarwanda).

 

Mpyisi ashorera inka ye; ayigejeje i Gihinga abanyanduga barahurura; baza kureba ingabane ya Mpyisi. Inkuru y'uko Ndahiro ahaka neza irushaho kwamamara.

 

Ubwo Cyabakanga cya Butare i Nyamweru (mu Bumbogo) arabyumva; yari afite urugo ku Rugogwe rwa Runda na Gihara, ahera ko akora impamba ajya i Cyingogo.

 

Agezeyo abwira Ndahiro ko aje kumuhakwaho. Undi yishimira ko abantu b'i Nduga bakomeza kwiyongera baza kumuhakwaho; ahera ko amuha inka z'imbyeyi ebyiri. Cyabakanga azigejeje i Runda, inkuru noneho iba ikimenamutwe; abatwa b'i Nduga bahurura bajya kurya intama mu Cyingogo, abahutu n'abatutsi bihutira gusanga uwo munyabuntu waribuwe.

 

Bamaze kuhagwira, ibintu byaho byinshi birononekara; abanyacyingogo bararakara batezuka kuri Ndahiro; asigarana n'abanyanduga baje kumuhakwaho bonyine; ubwo bari bamaze kumugwiraho.

Haciyeho iminsi, Ndahiro agira ubwoba kuko abanyacyingogo bari bamaze kuganda, bakaba batakiza kumuhakwaho; ni ko kwigira inama yo gucikisha umuhungu we Ndoli (uyu waje kwima ingoma yitwa Ruganzu), amwohereza i Karagwe k'Abahinda (Tanzaniya) kurererwa kwa nyirasenge Nyabunyana. Agezeyo areranwa na babyara be.

 

Abanyacyingogo bumvise ko Ndahiro yacikishije umuhungu we, baza kumubaza aho yagiye; bati «Ko waje ino ugatura ntitugutere umuganda kubera imico myiza ufite, tukakurabukira inka zamara kugwira ugahindukira ukaziduhakisha, twaguha intama ukajya uzihera abatwa tukakwihorera, none ukaba waranacikishije umwana wawe Ndoli, ubwo utwikekaho iki ?» Ndahiro, ati «Umwana wanjye ntabwo yacitse ahubwo yarazindutse».

 

Abanyacyingogo, bati «Ubwo bwenge uduhenda twarabumenye !» Bahera ko barakara, baramutera bararwana, baramunesha baramwica; bamutsinda i Rubi rw'i Nyundo mu Bugamba.

 

Ndahiro amaze gupfa, bacukura inyenga (imva) yo kumurohamo. Bagiye kuyimuhambamo, umutwa arabarindagiza, ati «Uyu mugabo wagiraga nabi mwimutaba; nabonye ikiguri cy'intozi kinini, nimucyo abe ari cyo tumushyiramo zimurye !» Ku banyanduga guhamba mu nyenga, byari umuziro; ahubwo bahambaga mu bihuru, mu nyenga byari ibyo mu Nkiga.

 

Ndahiro bamumanika mu giti, ahe harashira, ariko apfa amaze kugira abanyamabanga benshi; ni bo biru: mu Nduga hari Mpande-ya-Rusanga i Cyotamakara cy'i Buhanga; Karangana mu Kona ka Mashyoza; Mpyisi ya Sagisengo i Gihinga na Ruzege; mu Bumbogo hari Cyabakanga cya Butare, i Nyamweru; n'abatwa b'abanyabushingo bo kwa Bwojo bwa Mabago, umutwa w'i Kanyinya (we yari amaze kwiyahura yumvise ko Ndahiro yapfuye).

 

Minyaruko asigarana na mwene Ndahiro witwaga Bamara, yabyaye ku nshoreke, n'umuhungu we Byinshi, bari batuye ku Kimisagara ka Kigali; ako gace k'i Bwanacyambwe bakigiramo abahinza, ab'aho barabayoboka kuko ari bene Ndahiro, na yo i Nduga yose iyoboka Mateke w'umusinga.

 

 

Nuko biba bityo, hanyuma bitinze, mu Nduga hacana amapfa: haba icyorezo cy'inzara. Abanyanduga batangira kwinuba, bavuga ko Mateke ari we wateje amapfa mu Gihugu.

Ubwo Mateke yari afite imfizi y'intama n'ikivumu cy'umutabataba yateyeho imana: byari ibimenyetso by'ubuhinza bwe.

 

Abanyanduga bamaze kuremba, bagira umujinya baramutera baramwica, intama ye barayica, intebe y'ubuhinza barayimena, ikivumu barakirimbura. Bihurirana n'igicu imvura itangira kugwa, Abanyanduga babigira ihame ry'uko ari we wayicaga.

 

Abatwa baboneraho, bati «I Nduga yari ikwiye Ndahiro cyangwa inkomoko ye (ubwo bavugiragamo Ndoli)»; babivugira i Buhoro bwa Nyundo muri Tambwe, kwa Kiboga cya Ndahiro. Havamo umwe, ati «Uwabimenyesha abagaragu b'ibyegera bya Ndahiro» Undi, ati «Iyi nkuru uwayibwira Mpande -ya- Rusanga!»

 

Ubwo wa mutwa Kavuna yari aho, ati «Sindushye ndashonje !» Bamuha impamba arahambira ajya kubwira Spande-ya-Rusanga. Amutekerereza uko Mateke yapfuye, uko ikivumu cye cyaguye n'uko intama ye yapfuye n'intebe ye ikameneka.

 

Mpande arishima cyane, ati «Iyi nkuru uwayibwira Mpyisi ya Sagisengo i Gihinga na Ruzege». Kavuna, ati «Sindushye ndashonje». Mpande amuha impamba, arahambira n'i Gihinga; abwira Mpyisi kwakundi. Mpyisi, ati «Iyi nkuru uwayibwira Karangana mu Kona ka Mashyoza». Kavuna, ati «Sindushye ndashonje» Bamuha impamba arahambira ashyira nzira no kwa Karangana mu Kona ka Mashyoza asohoza ubutumwa.

 

Karangana na we, ati «Uwabimenyesha Bwojo bwa Mabago» Kavuna ati «Sindushye ndashonje !» Bamuha impamba ajya kwa Bwojo bwa Mabago, umutwa w'i Kanyinya ka Yanza; na we amugira nk'abambere, amwohereza kwa Cyabakanga cya Butare i Nyamweru. Na we amwohereza kwa Minyaruko ya Nyamikenke i Busigi.

 

Minyaruko, ati «Iyi nkuru uwayibwira Nyiragahira, akanayibwira Ndoli ya Ndahiro i Karagwe k'Abahinda». Kavuna Akaryankuna, ati «sindushye ndashonje !» -Kurya inkuna ni ukurigata imvuvu z'urwanga rw'isari rwumiye ku munwa kubera umunaniro n'inzara n'inyota-

 

Nuko kwa Minyaruko bamuha impamba, Kavuna arahambira ajya i Karagwe k'Abahinda.

Agezeyo abwira Nyabunyana ko Ndoli u Rwanda rumwifuza kuko ari inkomoko ya Ndahiro. Nyabunyana aranga, ati «Musaza wanjye uko bamugize ndakuzi, sinakwiyoherereza umwana ngo bamugire nka se !»

 

Ndoli yumvise ko Nyabunyana yanze aya Kavuna, ararakara; abwira nyirasenge ko agomba gutahukana na Kavuna. Nyirasenge amujyana mu gikari ahiherereye bajya inama.

 

Bakiri mu muhezo, Kavuna aromboka ajya kubumviriza amabanga. Baramubona; Nyabunyana, ati «Yatwumvise azatuvamo, noneho ntimukijyanye !» Bacura inama yo kumusibira amayira.

 

Bamaze kuyinoza, Ndoli ahera ko abunduka agaruka mu Rwanda. Ahageze agira amahirwe imvura irashyana ikomeza kugwa, imyaka irera haba ubukungu; rubanda bateruriraho ijambo, ngo «haje Ndoli ya Ndahiro», riba akarande n'inkunga yo gukomera mu Rwanda kw'abami b'Abanyiginya.

 

Ni na ho muka Minyaruko yakurije kwita Ndoli Ruhanga ntazira; kuko ngo Ndoli yavugiye ku myugariro uwo mugore akabyara, inka zikabyara n'inkoko zigaturaga; ni ho kandi kuvuba byaturutse: ngo «Umwami ni we utuma imvura igwa; biba inkomoko yo kwemeza ko Abasigi bo kwa Nyamikenke bazi ubwiru bw'imvura; kuko Ndoli ava i Karagwe ariho yabanje kuba, kandi Minyaruko akaba yari umwiru w’icyegera cya Ndahiro mu bandi banyamabanga, ari bo biswe abiru ubwami bumaze gukomera mu gihugu, biba umuhango wabo n'abana babo kugeza ku ndunduro y'ubwami mu Rwanda.

 

 

Ngaho aho ubwami bw'Abanyiginya bwashingiye imizi buhereye kuri Ruganzu Ndoli bugakurakuzwa n'umuhungu we Mutara Semugeshi (Muyenzi wa Kaburabuza); ni we wasasanuye imihango y'ibwami n'ubuhake n'ibihe, afatanije n'Abaryankuna basigaye (abanyabanga ba sekuru Ndahiro): Mpande-ya-rusanga n'abandi; bataritwa abiru: iryo jambo ryadutse nyuma, rikomotse kuryo mu Nkore ryitwa Abayiru=Abahutu (ari bo abatagoma).

 

Ubwo Kavuna akaryankuna we yari yarapfuye; kuko Ndoli na nyirasenge bari baramugambaniye, kugira ngo atazagaruka mu Rwanda akarukozamo ikirenge kandi yarabibye ubwiru; ariko mu ipfa rye ntiyari abizi. Mu maza ye, yageze ku Kagera, asanga baramusibiye amayira; abasare banga kumwambutsa arashoberwa. Amaze kubura epfo na ruguru, umuheto we awushyira ku ivi arawuvuna, awirohana mu ruzi ariyahura.

 

Nuko Ndoli amaze kumwiguranurira i Karagwe agaruka mu Rwanda; amaze kurubundura, agororera abandi banyamabanga ba se ikuzo ryo kwitwa Abaryankuna. Ibyo biba ishimwe ry'uko bajyaga bahererekanya ubutumwa bwo kumugarura, bohera Kavuna aho rukomeye hose; baryegurirwa nk'aho ari bo barigendeye umutaga bakarirarira ijoro, bikabatera umuruho nka Kavuna byahobagije ajya i Karagwe gutarura mwene shebuja.

 

Aho ni ho rubanda rwakomoye wa mugani, ngo «Ingoma uyirira inkuna ejo igakiza nkunzi (umutoni)».

 

Kuva ubwo rero babona umuntu uhihibikanira ikintu ejo kigakindirwa undi (kigahabwa undi mu mwanya w'uwakiruhiye), bakagira, bati «Yarushye uwakavuna !».  

 

 

Kuruha uwakavuna = Guhihibikanira ibizakindirwa abandi; kuruhira abatoni; gutahira cyamaramba.

 

Abatabizi bicwa no kutabimenya.

 

Nikozitambirwa
------------------------------------------------------------------------------------------
"L'homme, à mon avis, se perfectionne par la confiance.
Par la confiance seulement. Jamais le contraire." (Mustafaj)
------------------------------------------------------------------------------------------

 



[1] ----- Original Message -----

From: Felicien Barabwiriza

To: rwandanet ; urwanda_rwacu@yahoogroups.com ; akagera@yahoogroups.com ; DHR

Cc: dsebureze@aol.com ; Nkundiyeze Eugene ; kamatamu@yahoo.com ; napasamu@hotmail.com

Sent: Thursday, January 29, 2004 10:24 PM

Subject: [rwandanet] Insigamigani 75 / Yarushye uwa Kavuna.

 

Nk’uko nabibasezeranyije ejo rero, dore imivukire
n’imikomerere y’ubwami bw’Abanyiginya n’ubwiru mu
Rwanda. Havugwa cyane umwami ngo wari igihangange
ariwe Ruganzu Ndoli, ariko sindumva hari uvuga uyu
mutwa Kavuna, kandi wenda iyo atabaho Ruganzu
atari gutegeka, ndetse n’ubwami bw’abanyiginya
(abatutsi) ntibwari kumara igihe bwamaze mu
Rwanda; ndetse sinkeka ko igihugu cyacu tuzi ubu
kiba kitwa Rwanda, kuko mbere ya Ruganzu Ndoli u
Rwanda rwa Gasabo kari agahugu gato ugereranyije
n’ibihugu binini by’ibihangange byariho nka Nduga
n’ibindi, kandi bifite n’abami babyo
b’ibihangange. Ndetse sinzi niba abenshi bazi ko
Abiru nyabo b’ibanze bari biganjemo abatwa!

Ngaho rero, wa mugani: Abatari babizi nabo
babimenye, mbyohereje muri Iki Kirari
cy’insigamigani, ngo “Yarushye wakavuna“


Ndasaba Dr. Murayi, nabibonera igihe, kongera
kubyohereza abadasoma messages zoherejwe ari
ingereka. Nkoresha microsoft outlook, ariko poste
isohoka yanga kugenda. Uwamenya configuration
yindi ya yahoo, kuko ngo iriho kuri sortie ya
poste, itari smtp.mail.yahoo.com, yayingezaho.
Mbaye kandi mushimiye.

Mu nsigamigani itaha (Yariye cga Yarumye Karungu),
harimo uko umusozi witwaga Gasharu wahindutse
Mburabuturo (kubura inturo) iyi tuzi ya Kigali.

Nizere ko mwagize umunsi mukuru mwiza wa
Demukarasi na Republuka; kandi mukomeze munogerwe
n’ibyiza tariki itagira uko isa yatuzaniye! Abo
idashimisha nabo babyihanganire.

F.M. BARABWIRIZA