NITABIYE BURYA IBA ISHAKA IYAYO[1]
Uyu mugani wamamaye
mu Rwanda, baca bagira ngo «N'itabiye
burya iba ishaka iyayo!», wadutse ku ngoma
ya Kigeli Rwabugili, ucibwa n'umugabekazi Nyirakigeli Murorunkwere, nyina wa Rwabugili nyine,
ahagana mu mwaka w'i 1900. [il convient sans
doute de lire 1854]
Kuri iyo ngoma,
umugabekazi Murorunkwere yatonesheje umugabo witwaga Seruteganya rwa Kivura, mu
Nkingo za Kamonyi, aramukunda cyane. Amutonesha ari i Bumbogo bwa
Mbilima (Kigali). Seruteganya
uwo amaze gutona by'akadasohoka, rubanda bavuga ko yahunguye (yacyuye)
Murorunkwere. Ubwo yaregwaga n'Abakono bene wabo kuko yari
umukonokazi, mwene Mitali mu Mataba
ya Ndiza. Abisengeneza be, baka Rwabugili cyane cyane nibo
bamushinjaga ko afite inda ya
Seruteganya.
Nuko umugabekazi amaze
kumva ko igihugu kimutera urubwa, atumiza umuhungu we Rwabugili kugira ngo babonane
amwereke ko adatwite. Intumwa ze ziba nyinshi kuri
Rwabugili, ariko we akirengagiza ayo magambo nyina amutumaho,
kuko ayo rubanda bamubeshyeraga yari amaze kuyagira
ihame (imvaho). Murorunkwere amaze kubona ko umuhungu
we yamusuzuguranye amagambo,
ahera ko ashaka abantu aha inka y'imbyeyi, ayoherereza Rwabugili i Rwamaraba. Arabatuma, ati «Nimunshyirire Rwabugili iyi nka;
nimuyigeza i Rwamaraba, ntimuzatume inyana yayo iyonka, ati:
nibucya muzayijyane yonyine inyana yayo muyisige ku
icumbi ryanyu. Nimugera kuri Rwabugili
muzayimwereke. Nigumya kwabira, muzabone kuvuga ubutumwa, muti Murorunkwere yadutumye, ngo «Reba iyi nka
igumya kwabira, harya ni uko
itabona iyayo!».
Ubwo Murorunkwere yashakaga
kumwumvisha ko yanze kumwitaba. Ati «Kandi muzamumbwirire,
muti «Burya n'itabiye iba ishaka
iyayo!». Ubwo yabwiraga Rwabugili ko n'ubwo umuntu
atabira, ariko arusha inka gukunda
umwana we: yabyivugagaho kuko Rwabugili atakigera aho ari.
Nuko intumwa za
Murorunkwere ziragenda zisohoza ubutumwa, ziburangije zungamo ziti «Kandi Nyagasani
ibuze iyayo irakuba; yamara gukuba ntibe igifite imbabazi
!» Rwabugili amaze kumva amagambo umugabekazi amutumyeho, asubiza intumwa, ati «Nimugende mumumbwirire, muti «Inka iyo ibuze
iyayo barayihadika, bakayitsindira igatora ikagumya gukamwa ubusuri itagifite iyayo!» Ubwo yacyuriraga
nyina ko yacyuwe na Seruteganya.
Intumwa za Murorunkwere
zirahindukira zimubwira ubutumwa bwa Rwabugili.
Murorunkwere abyumvise agwa mu kantu.
Ni ko guhamagaza Seruteganya, amubwira amakuba barimo ngo bajye inama
y'uko babigenza. Hagati aho, Rwabugili
atuma Nkoronko n'abandi kumurebera ikiri imvaho ku
mugabekazi. Abakono na bo batuma Nyilingango
ya Nyagahinga kuri Nkoronko kuko
yari inshuti ye; bati «Genda
ubwire Nkoronko, uti «Nuramuka ubwiye
Rwabugili ko Murorunkwere adatwite araturimbura; ahubwo genda umubwire ko atwite, kuko
wowe nta cyo azamutwara». Nkoronko aremera. Ahindukira yemeza ko Murorunkwere atwite. Rwabugili abyumvise, ni ko
guteza Murorunkwere na Seruteganya watanyije inyana na nyina babatsinda i Mbilima na Matovu (Bumbogo).
Bamaze gupfa, iby'ikirirarira
birayoberana, bamwe bakajya bagira bati «Uzabazwa aya Nyirakigeli n'urugori rw'ingoma nyiginya rwavuniwe kuri Mbilima rwaramvuweho
indahiro !»
Nuko ariko umugabekazi
amaze gupfana na Seruteganya n'umuryango we, Rwabugili amaze kwera ahugukira guhorera nyina. Mu b'ingenzi hapfuye
abantu cumi n'umwe barimo Nyiraburunga
nyina wa Rutalindwa; biba bityo intandaro y'intambara yo ku Rucunshu.
[1] ----- Original Message
-----
From: Felicien Barabwiriza
To: rwndanet@yahoogroups.com ; rwanda-l@yahoogroups.com ; akagera@yahoogroups.com ; urwanda_rwacu@yahoogroups.com ; democracy_human_rights@yahoogroupes.fr
Sent:
Subject: [uRwanda_rwacu] Insigamigani
no.69 / Nitabiye burya iba ishaka iyayo
Nkuko bisanzwe, dore
undi mugani, nubwo nkeka ko
utazwi na benshi bwose ( ahari kubera
ko utadutse
kera cyane)