NITABIYE BURYA IBA ISHAKA IYAYO[1] 

 

Uyu mugani wamamaye mu Rwanda, baca bagira ngo «N'itabiye burya iba ishaka iyayo!», wadutse ku ngoma ya Kigeli Rwabugili, ucibwa n'umugabekazi Nyirakigeli Murorunkwere, nyina wa Rwabugili nyine, ahagana mu mwaka w'i 1900. [il convient sans doute de lire 1854]

 

Kuri iyo ngoma, umugabekazi Murorunkwere yatonesheje umugabo witwaga Seruteganya rwa Kivura, mu Nkingo za Kamonyi, aramukunda cyane. Amutonesha ari i Bumbogo bwa Mbilima (Kigali). Seruteganya uwo amaze gutona by'akadasohoka, rubanda bavuga ko yahunguye (yacyuye) Murorunkwere. Ubwo yaregwaga n'Abakono bene wabo kuko yari umukonokazi, mwene Mitali mu Mataba ya Ndiza. Abisengeneza be, baka Rwabugili cyane cyane nibo bamushinjaga ko afite inda ya Seruteganya.

 

Nuko umugabekazi amaze kumva ko igihugu kimutera urubwa, atumiza umuhungu we Rwabugili kugira ngo babonane amwereke ko adatwite. Intumwa ze ziba nyinshi kuri Rwabugili, ariko we akirengagiza ayo magambo nyina amutumaho, kuko ayo rubanda bamubeshyeraga yari amaze kuyagira ihame (imvaho). Murorunkwere amaze kubona ko umuhungu we yamusuzuguranye amagambo, ahera ko ashaka abantu aha inka y'imbyeyi, ayoherereza Rwabugili i Rwamaraba. Arabatuma, ati «Nimunshyirire Rwabugili iyi nka; nimuyigeza i Rwamaraba, ntimuzatume inyana yayo iyonka, ati: nibucya muzayijyane yonyine inyana yayo muyisige ku icumbi ryanyu. Nimugera kuri Rwabugili muzayimwereke. Nigumya kwabira, muzabone kuvuga ubutumwa, muti Murorunkwere yadutumye, ngo «Reba iyi nka igumya kwabira, harya ni uko itabona iyayo!».

Ubwo Murorunkwere yashakaga kumwumvisha ko yanze kumwitaba. Ati «Kandi muzamumbwirire, muti «Burya n'itabiye iba ishaka iyayo!». Ubwo yabwiraga Rwabugili ko n'ubwo umuntu atabira, ariko arusha inka gukunda umwana we: yabyivugagaho kuko Rwabugili atakigera aho ari.

 

Nuko intumwa za Murorunkwere ziragenda zisohoza ubutumwa, ziburangije zungamo ziti «Kandi Nyagasani ibuze iyayo irakuba; yamara gukuba ntibe igifite imbabaziRwabugili amaze kumva amagambo umugabekazi amutumyeho, asubiza intumwa, ati «Nimugende mumumbwirire, muti «Inka iyo ibuze iyayo barayihadika, bakayitsindira igatora ikagumya gukamwa ubusuri itagifite iyayoUbwo yacyuriraga nyina ko yacyuwe na Seruteganya.

Intumwa za Murorunkwere zirahindukira zimubwira ubutumwa bwa Rwabugili. Murorunkwere abyumvise agwa mu kantu. Ni ko guhamagaza Seruteganya, amubwira amakuba barimo ngo bajye inama y'uko babigenza. Hagati aho, Rwabugili atuma Nkoronko n'abandi kumurebera ikiri imvaho ku mugabekazi. Abakono na bo batuma Nyilingango ya Nyagahinga kuri Nkoronko kuko yari inshuti ye; bati «Genda ubwire Nkoronko, uti «Nuramuka ubwiye Rwabugili ko Murorunkwere adatwite araturimbura; ahubwo genda umubwire ko atwite, kuko wowe nta cyo azamutwara». Nkoronko aremera. Ahindukira yemeza ko Murorunkwere atwite. Rwabugili abyumvise, ni ko guteza Murorunkwere na Seruteganya watanyije inyana na nyina babatsinda i Mbilima na Matovu (Bumbogo). 

Bamaze gupfa, iby'ikirirarira birayoberana, bamwe bakajya bagira bati «Uzabazwa aya Nyirakigeli n'urugori rw'ingoma nyiginya rwavuniwe kuri Mbilima rwaramvuweho indahiro

 

Nuko ariko umugabekazi amaze gupfana na Seruteganya n'umuryango we, Rwabugili amaze kwera ahugukira guhorera nyina. Mu b'ingenzi hapfuye abantu cumi n'umwe barimo Nyiraburunga nyina wa Rutalindwa; biba bityo intandaro y'intambara yo ku Rucunshu.

 



[1] ----- Original Message -----

From: Felicien Barabwiriza

To: rwndanet@yahoogroups.com ; rwanda-l@yahoogroups.com ; akagera@yahoogroups.com ; urwanda_rwacu@yahoogroups.com ; democracy_human_rights@yahoogroupes.fr

Sent: Wednesday, December 03, 2003 12:14 AM

Subject: [uRwanda_rwacu] Insigamigani no.69 / Nitabiye burya iba ishaka iyayo

 

Nkuko bisanzwe, dore undi mugani, nubwo nkeka ko
utazwi na benshi bwose ( ahari kubera ko utadutse
kera cyane)