NTA BYERA NGO DE![1]

 

 

Uyu mugani umunyarwanda awuca iyo yinjiriwe n’ibizazane mu mpundu, amahirwe ntiyinonosore; ni ho yimyoza agira, ati «Nta byera ngo de »! Wabaye inzirikane y'ijambo rya Cyilima Rujugira rwa Mazimpaka, amaze gupfusha umugore we Kalira yakundaga cyane; ahayinga umwaka w'i 1700.

 

Uwo mugore Kalira ngo yari mwiza cyane, kuruta abagore n'abakobwa bariho icyo gihe; ariko akaba uwo muri rubanda rugufi. Se yari umwega w'umuhenda, akitwa Banyaga ba Gahenda, ari mu rwego rw'abakene. Kalira rero amaze kuba inkumi arasabwa, na none muri rubanda rugufi. Hashize iminsi arashyingirwa, umuhungu wamurongoye yari yarapfushije nyina, amaze kurongora na se arapfa, asigarana n'umugore we na murumuna we bakurikirana.

 

Nuko Kalira arakundwakara cyane! Bukeye umugabo we abwira murumuna we, ati «Ndagira ngo ngusabire na we urongore, ejo tutazamara inka ntaragushyingira nkaba ngize nabi ari jye wasigaye mu mwanya w'ababyeyi bacu. Murumuna we aramuhakanira, ati «Dufite inka nkeya cyane, kandi dufite umugore utadukwiye kuko ari mwiza bihebuje, nimara kurongora tuzagabana turiya duka, mukeba we tumukamire, izo Kalira yari yihariye bazikamane bizatume anywa umujago ananuke maze abantu bajye baducaho umugani ngo twabonye umugore tunanirwa kumutunga, ndetse nibirimba bamudutware, kuko tumukenesheje; ati «Ku bwanjye, reka dutunge Kalira tumukamire inka zacu zose, nizimara kugwira, uzabone kunshakira no kugabana». Bemeranwa batyo. 

Nuko biba aho; hashize igihe gito, Rujugira ajya guhiga, ahigukana mu karere Kalira yashyingiwemo. Ageze hafi y'urugo rwabo, aruhukira mu biti by'iminyinya byari imbere y'umuharuro.

 

Ubwo umugabo wa Kalira n'umugabo wabo bari bashokeje inka zabo. Rujugira ahagera amaze gusonza; impamba ye yari yashize. Abwira umusore umutwaje itabi ngo ajye kumutekerera. Uwo muhungu ageze mu rugo Kalira arimo asanga inyana zavuye mu biraro zikina mu rugo; yagerageza uko yazisubizamo bikamunanira kuko yafataga imwe akayishyira mu kiraro agakinga; yongera gushukashuka indi ayisangisha iya mbere, yakingura iyabanje mu kiraro ikisohokera!!

 

Zikomeza kumurushya zityo, uwo mugaragu wa Rujugira abibonye aramufasha bazishyira mu biraro. Bazipfundikira ubwatsi, barangije, Kalira amubaza aho aturutse. Undi amubwira ko ari kumwe n'umwana w'umwami Rujugira, akaba aje kumutekerera itabi. Kalira, ati «Ngwino mbanze nguhembe kuko wamfashije umurimo wari wananiye». Amujyana mu nzu amuha amata. Amaze kuyanywa ashyira Rujugira itabi. Amubajije icyamutindije, undi ati «Icyantindije iyaba ari wowe wakibonye nk'uko nakibonye ntiwagisigaga !» Rujugira, ati «Ese wabonye kintu ki?» Amutekerereza ukuntu yabonye umukobwa mwiza cyane, kandi w'umunyangeso nziza. Mbese aramumuratira binonosoye.

 

Rujugira amatsiko amutera kworoherwa. Asubizayo uwo muhungu ngo ajye kumuvunyishiriza. Aragenda abwira Kalira, ati «Rujugira ngo aragusaba aho yugama izuba». Undi ati «Genda umubwire aze aryugame».

 

Rujugira aragenda. Kalira amubonye, ati «Ngo wugame». Arahaguruka, bararamukanya. Asubira inyuma y'inzugi aho bari bashyize intebe aricara. Kalira na we yicara imbere y'inzugi mu kirambi. Baganira batarorana. Rujugira yicwa n'amatsiko yo kumureba neza, Kalira na we agatinya kumubwira ngo amuhe amata, kandi abona ashonje. Yaribwiraga ati «naturuka he kubwira umwana w'umwami ngo:Ngwino nguhe amata, kandi ntari umuntu uzwi !» Uko Rujugira yifuza kubona Kalira ni na ko Kalira yifuzaga kumufungurira, kuko yabonaga ko akeneye icyo yanywa.

 

Nuko bikomeza bityo, bose bagisha imitima inama y'icyo bashobora gukora kugira ngo bombi bagere ku cyo bifuza. Bitinze, Rujugira aramubwira, ati «Ndashaka kugusezeraho, kandi nagushimiye cyane kuko wanyakiriye neza ukanganiriza singire irungu, ati «ariko kandi niyemeje kuguha ibihembo bikomeye; maze rero nkaba ngusabye ko wanyiyereka nkakureba kandi ukambwira n'izina ryawe n'iry'umugabo wawe, nkagenda menye uwangiriye neza uwo ariwe; ati «kandi n'uwo nzaguhera ibihembo nkazamubwira uwo abinshyikiririza». Kalira aramusubiza, ati «Ibyo unsabye byose ndabigukorera, ariko nanjye icyo ngusaba unyemerere ukimpe». Rujugira arabyemera.

 

Kalira akenyera uruhu rwe neza, arakondora amusanga mu muryango. Undi arahaguruka bararamukanya. Rujugira aramukomeza, Kalira yashaka kwiyunyugushura ngo yisubirire mu kirambi, undi akanga; ati «Guma aha tuganire turebana, kandi niwanga ukajya mu kirambi turahajyana». Kalira bimushobeye aremera, aguma mu muryango, noneho Rujugira arakunda amwitegereza neza; aramubenguka. Kalira abonye ko umwana w'umwami yamukunze, aramubwira, ati «Dore ibyo wantegetse nabyemeye; none na we ndagusaba unyemerere nguhe amata kuko nta nzoga mfite. Nusanga ari mabi uyareke, kandi ninyaguhera mu kitoze na bwo ntuyanywe !» Rujugira, kuko yari yamukunze birengutse, aramwemerera.

 

Nuko Kalira aragenda asuka amata aramuhamagara, undi amusanga mu kirambi arayakira. Kugira ngo yereke Kalira ko yamukunze cyane, aramubwira, ati «Ngwino dusangire nkwereke ko ari nta gasuzuguro ngufitiye». Kalira aramwemerera barasangira. Barangije kunywa, Rujugira arasohoka, ahamagara abagaragu be batatu, abatuma ku batware batatu begeranye n'aho Kalira ari (atuye), ngo bamwoherereze ingobyi n'abahetsi bo kumuheka kuko arwariye mu nzira.

 

Abantu baragenda bavuga ubutumwa. Abahetsi barashakwa baraboneka. Barabohereza n'ingobyi. Bakiri mu nzira, abagabo ba Kalira bakukira inka. Bageze hafi y'iwabo, babona agaharuro kabo kuzuyeho abantu; baza bikandagira, bibaza icyahabaye. Bahageze bababwira ko bari kumwe na Rujugira. Bajya mu rugo batura amazi bakukanye imbere y'umuryango w’inzu. Binjira mu nzu baramukanya na Rujugira. Baratambuka basuhuza Kalira. Ubwo abahetsi baba basesekaye mu rugo n'ingobyi.

 

Rujugira arababwira, ati «Nimukure imijishi mu ngobyi muyitambukane, mushyiremo umuntu musanga mu kirambi mumuheke tugende izuba rimaze guhumba». Kalira n'umugabo we n'umugabo wabo babyumvise bagwa mu kantu. Ubwo abahetsi batambukana ingobyi, banaguriramo Kalira. Abagabo be bagize ngo baratera amahane barabafata. Kalira baramuheka ariko afite agahinda n'amarira menshi; ababajwe n'uko ataye abagabo be mu rujijo.

 

Rujugira abonye ingobyi ya Kalira imaze kurenga abwira ba bagabo be, ati «Ndabaha inka iminani ibiri n'umusozi, maze muwutureho, mwishakire abandi bagore, naho uriya we ndamubatwaye !» Abahungu baranga, bihuta bajya ku Ijuru rya Kamonyi, kuregera Mazimpaka.

 

Nuko Rujugira ajyana Kalira, amugejeje iwe atumira bene se, n'inshuti ze, ngo bamutahire ubukwe, ngo bamuzanire n'inzoga zo kumutwerera. Abantu benshi barashika: abagore, abakobwa n'abasore n'abana. Byose bimaze kwegererana, Rujugira ababwira icyo yabatumiriye, ati «Uyu munsi nabonye umugeni unteye ubwuzu mu mutima, none nabatumiriye kumbera abakwe ngo twishimane». Abatekerereza uko yamwambuye umugabo we, kandi ariko akaba yagiye ibwami kumurega.

Igitaramo kiratangira, abagore n'abakobwa basanga Kalira, abagabo bato n'abakuru bateranira ikambere hamwe na Rujugira; ijoro bararikesha barabyukurutsa, ibirori birangiye abataha barataha. Rujugira asigarana n'umugore we Kalira. Ubukwe butaha butyo.

 

Bimaze iminsi haza intumwa yo kwa Mazimpaka, ngo Rujugira naze yitabe ibwami. Arahaguruka ajya kwitaba se. Agezeyo, aramutonganya kuko yagize urugomo, akambura umuntu umugore we. Rujugira abaza se, ati «Mbese ni cyo mwantumirizaga ?» Undi, ati «Nta kindi: subiza umunyarwanda umugore we». Rujugira aratakamba, ati «Aho kumurekura, ahubwo mumushyingire umugeni mwari mwarangeneye, ariko mundekere uwo musumbakazi, ati «Kandi namuhaye inka cumi n'esheshatu zo kumuriha ize yakoye, arazanga».

 

Mazimpaka abaza uwo muhungu, ati «ntiwakwemera ko ngushyingira undi mugeni wishakiye mu bari mu rugo rwanjye cyangwa ahandi waba umuzi, nkaguha n'inka n'imisozi, bikaba ingurane z'uwo mugore wawe Rujugira yatwaye ?» Umuhungu, ati «Nyagasani ibyo byose mubireke, ariko munsubize umugore wanjye». Mazimpaka atangira kwibaza uko uwo mugore wabaye ikotaniro asa. Aramutumiza, Rujugira aramurimbisha, aramuribagiza, baramuheka ajya ibwami. Mazimpaka amubonye asanga ni mwiza wese; na we aramubenguka cyane; ati «Uyu mugeni akwiye umwami; mwese ndamubatse!»

 

Umugabo wa mbere wa Kalira abwira Mazimpaka, ati «Umugeni ndamutanze ariko nimuntegeke uko mbaye». Mazimpaka, ati «N'ubundi nari nakubwiye ko nguha inka n'imisozi nkagushyingira uba ari wowe wanga». Undi, ati «Noneho ndabyemeye». Bamuha ibyo bamusezeranije areguka. Ariko na Rujugira ntiyatahana Kalira, asigaranwa na Mazimpaka. Umuhungu we abibonye atyo kuva ubwo yanga kurya yanga kunywa; ananirwa gusinzira kubera kwibuka Kalira bamwambuye amanzaganya. Abantu bakuru babibonye barikora bajya ibwami. Babaza Mazimpaka icyamuteye kwambura umwana kizira; bati «Kuki uwo mugore utamushubije uwamurongoye, kandi ntumurekere Rujugira wamwishumbakarije, ahubwo ukamwitwarira, none umuhungu wawe akaba agiye kwicwa n'agahinda ?» Mazimpaka, ati «Nanze kubatera ishyari, mubanyaga bombi»! Bati «None se ko umwe wamuhaye umusozi, ukamuha inka n'umugeni bikaba indishyi, undi we abaye ate ?» Bati «Wihemukira umwana musubize umugore yironkeye!».

 

Nuko Mazimpaka abuze uko abigira, aremera yohereza Kalira kwa Rujugira ndetse n'abakwe, n'ibishyingiranwa byinshi. Ariko akajya amara iminsi akajya guhakwa na sebukwe kuko yari yarabitegetse Rujugira; gusa yagenda ntaze ubusa, akazana inka nyinshi; ndetse bituma Rujugira atona kuri se cyane, aragwa Kalinga, ngo azabe ali we uba umwami w'u Rwanda. Ubwo Kalira bamwita Rwabami, kuko yashatswe na Mazimpaka, ari umwami, kandi n'umugabo we Rujugira akaragwa ubwami. Ubwo rero yabaye umugore w'abami babiri. Yarakundwakaye cyane birengutse, aruta bakeba be bose, abyarana na Rujugira umuhungu witwaga Sharangabo, (sekuruza w'Abasharangabo) n'umukobwa witwaga Mulikanwa. 

Aho rero Rujugira amariye kumukukana, no kuragwa ubwami, ifuha rya se Mazimpaka rituma acika mu Rwanda atarimikwa. Yamuhunze amaze kumwicira imfizi, atinya ko yamukurikiza undi muhungu we witwaga Musigwa; uwo yakurijeho igisigo cyitwa: «Singikunda ukundi: Nkunda ibyo nkunze ntibinkundire; aho kunkunda birankuka, bikajya i Kamagoma gukungika iyo kure: Gukunda ikitagukunda ni imvura igwa mu ishyamba». Ubwo ngo muri iyo minsi, Rujugira yatirimukiye mu rugo rwa se, asohotse imfizi ya Mazimpaka yarubagamo ihagarara ku ruhamo rw'umuryango imubuza kugenda. Abuze uko abigenza ayitera icumu, kugira ngo imubise agende, hato Mazimpaka atamusanga aho akamugira nk'uwejo. Amaze kuyigusha ajya kubwira Kalira ibyago agize; ati «None ibyiza ni ugucika».

 

Nuko Kalira akora ku mwana wabo Sharangabo na gashiki ke Mulikanwa ashaka inzoga mu gacuma n'itabi n'urushingo, n'inkono idakwikiye, n'umuheha udasohoye, ashyira mu gaseke, akorera umugaragu wabo Ndabaramiye wari utuye i Gihinga na Ruzege (abamukomokaho niho bagituye ubungubu). Bashyira nzira. Bageze mu Bihembe bya Rugalika, Rujugira ati «Mfite inyota». Umugore aramuseka, ati «Ko tutazi aho amazi ari muri iri shyamba, ubona byagenda bite ?» Avana inzoga mu gaseke aramuha, Rujugira arasoma ariruhutsa, ati «Uwampa n'agatabi !» Kalira akora mu gaseke azana itabi aramuha. Rujugira, ati «Ko nta nkono y'itabi mfite ?» Kalira azana ya yindi idakwikiye n'umuheha udasohoye. Rujugira, ati «Uyu muheha udasohoye twawunywesha dute ?» Kalira azana icyuma gica inzara barawubaza, bakaraga urushingo baracana. Bamaze kuruhuka bakomeza urugendo berekeza iy'i Bugesera n'i Gisaka.

 

Bishyize kera, iby'imihango y'ibwami byo kwimika uzasimbura Mazimpaka birabyuka; bimika Karemera Rwaka. - Iryo zina rye Karemera, si iryo mu mazina ya cyami y'i Rwanda; ni Ruganzu Ndoli warivanye i Karagwe k'Abahinda, ku ngoma y'umwami wabo Karemera Ndagara ya Ruhinda, amushimira ko yamuhishe akamurera akamukuza; undi amusezeranya ko azamushimira iyo neza ashyira izina rye mu y'ubwami bw'i Rwanda -.

 

Karemera Rwaka amaze kugera ku ngoma arahuma. Rubanda bati «Ni ingoma imurashe kuko atari we wayirazwe». Basubira mu bwiru, bemeza ko Rujugira agomba kugarukira ingoma.

Bohereza abantu bo kumurarura. Bamukozeho araricurika, ati «Mazimpaka yishe Musigwa azize ko aganiriye n'umugore we none jye wamwiciye imfizi namuhonoka nte ?»

Bajya inama yo kwiba umugore we Kalira kugira ngo nibamugeza i Rwanda azabe ari we ugarura umugabo we. Baragenda baramurebura n'umwana we Sharangabo n'umugaragu wabo Ndabaramiye; babagarura mu Rwanda, Rujugira asigara ishyanga wenyine.

 

Kalira ageze ku Kamonyi, arwara ibinyoro, bamwubakira urugo ku Kivumu cya Mpushi aba ari rwo abirwariramo (ubwo hitwa i Mpushi kubera ibihushi by'ibinyoro). Abikirutse, agaruka ku Kamonyi. Bamubwira kosa imibavu myiza akayoherereza Rujugira amutashya. Abigira atyo. Ndabaramiye abisubiranayo. Mu iramukanya, Ndabaramiye anukiriza Rujugira ya mibavu; Rujugira, ati «Iyi nyoso si iy'undi ni iya Kalira !» Ndabaramiye, ati «Enda twigire hirya nkubwire ubutumwa bwe». Rujugira akaba yabuguzaga, ahagurukana ubusoro mu ntoki. Ndabaramiye akagenda amushukashuka, barinda bagera ku cyambu cya Busoro (ni ko hiswe kuva ubwo), munsi ya Mugina wa Jenda na Kabugondo. Bahageze Rujugira amaze gukenga ibyo Ndabaramiye amushakira; yiyumvira amarenga y'umugore we, ubusoro abujugunya mu ruzi agaruka i Rwanda rwa Kamonyi, yima ingoma ya se na sekuru; yitwa Cyilima.

 

Ubwo ariko akijya kwima ingoma, umugore we Kalira abiru baramunywesheje (bamuha uburozi arapfa); kuko atashoboraga gusubirana n'umugabo we kandi baracikanye.

 

Mu Rwanda byari umuziro w'uko umugore bahunganye bahungukana; bamutaga mu mugezi cyangwa se agahama iyo ishyanga. Rujugira rero yumvise ako kageni Kalira yapfuye ni ko kuvuga ijambo ry'umubabaro, ati «Nta byera ngo de; iyo nima Kalinga ndikumwe na Kalira !» Yashakaga kuvuga ko abonye ikuzo ry'u Rwanda, ariko ibizazane bikamwinjira, ntabyishimanemo na Kalira yari yariziritseho bakanaruhanira ishyanga.

 

Ubwo rero ntiyagize amahirwe y'uruhehemure, kuko yavanze impundu n'agahinda. Nicyo cyatumye avuga ngo «Ntabyera ngo de!» (nta we utunganirwa na byose).

 

Kuteza ngo de = gucagasa impundu z'amahirwe.

 

 

Uwo Cyilima Rujugira ni wa wundi wosherejwe mu Masambu ya Gaseke (Rukoma) ingoma esheshatu zose zamuzunguye, ku ya karindwi umugogo we (umurambo) ugahambishwa na Mutara Rudahigwa; mu nzu y'umwiru Mirama w'umutsobe; niho abacukumbuzi bawutahuye mu mwaka w'i 1969, bawujyana i Buruseli mu Bubiligi, bukeye bawugarura i Butare mu Rwanda.

 

Impamvu y'ibyo byo gutinda kuwuhamba, ni uko mu bwiru bw'i Rwanda, umwami wese witwa Cyilima yagombaga guhambwa n'uwitwa Mutara na we agahindukira agahambwa n'uwitwa Cyilima. Ku ngoma zo hagati ya bombi, imirambo yabo ikoserezwa i Gaseke, hanyuma ikazahambwa burundu mu marimbi y'abami i Rutare. Kuba rero Cyilima Rujugira yarahambwe na Mutara Rudahigwa ntahambwe na Mutara Rwogera ni uko Mutara Rwogera amaze kwima yatanze imyiteguro yo kujyana umurambo wa Cyilima mu marimbi y'abami itararangira. Ni ko kurindira undi mwami uzitwa Mutara bigera kuri Rudahigwa; awuhambisha nko mu wa 1932.

 



[1] -------Original Message------- 

From: rwandanet@yahoogroups.com

Date: maandag 1 december 2003 7:39:13

To: rwandanet@yahoogroups.com

Subject: [rwandanet] Insigamigani (Nta byera ngo de & Yakoze iyo bwabaga)

 

Ndashimira modérateur wa forum wanyemereye kuba
membre.
Bwana modérateur rero, nkwifurije akazi keza,
karangwa n'ubwitange bwinshi.


dore rero en attaché inkomoko y'imigani izwi
cyane:
1. Nta byera ngo de!
2. (Kanaka) Yakoze iyo bwabaga!

Hari abatazi ko muri uyu mugani wa kabiri, ubwo
"bwabaga" mu nkomoko butari ubugabo nk'uko ubu
biri, ahubwo bwari uburozi.

NB: Bitewe n'uko ntazi niba bose bashobora gusoma
ibiri kuri format PDF, mbyohereje no muri WORD
(DOC).

Umunsi mwiza kuri mwese.

Felicien M. Barabwiriza