N’IMIRUMBIRE YABA IYA
NTENYO[1]
Uyu
mugani umuntu awuca iyo agobotswe n'amaburaburizo abandi bahinyura,
agashobora
kugoragoza icyari kimubogamiye; ni bwo agira ati: «N'imirumbire
yaba
iya Ntenyo !» Wakomotse ku bashonji bo mu Buganza (Kibungo); ahagana mu mwaka
w'i 1800.
Mu
rwimo rwa Yuhi Gahindiro, mu Rwanda hateye inzara kirimbura; bayita
Rukungugu.
Amapfa aracana, ibintu biradogera impande zose z'u Rwanda: amapfa
aracana
mu Buganza, aracana mu Mutara, aracana mu Rukiga rwa Byumba,
arasesura
mu Rukaryi n'u Bwanacyambwe; mbese utwo turere turarimbuka.
Ibintu
bimaze kuyoberana, abagabo babiri bo mu Buganza bacitse ku icumu,
bumva
bavuga ko i Bumbogo bwa Mbirima na Matovu hagikanyakanya. Barikora
n'abana
n'abagore babo baboneza basuhukiyeyo; bagezeyo basanga Abambogo na
bo
bahonda inguri. Babikubise amaso barumirwa; baribaza, bati «Tubikitse
dute
ko tutabona icumbi kandi ntidufunguze! tubaye abande !?»
Bigeze
aho baragenda biroha mu rugo rw'umukecuru w'umupfakazi wari aho mu
Bumbogo.
Bagezeyo bamwaka icumbi. Umukecuru arababwira, ati «Nimurare, ariko
nta
funguro mubona; dore na twe turicira isazi mu maso».
Baracumbika,
ariko barara bagera ijoro. Babaza wa mukecuru, bati «Mbese
ntiwatumenyera
u Rwanda rwaruta urundi ?» Umukecuru, ati «Numvise ko hakurya
aha
ku Ndiza hapfuye gukanyakanya, ariko jyewe ho nabuze intege zangezayo».
Abagabo
barita mu gutwi.
Bukeye
baradogagira bambuka Nyabarongo bafata ku Ndiza. Bagezeyo basanga
hari
hanyuma y’ibibi byose. Ni bwo bigiriye inama, bati «Aho gupfa uru
nimuze
dusindagire dusubire inyuma twirohe muri Nyabarongo!» Abagore babo
babyumvise,
barababwira, bati: «Nimugende mwenyine ntitwatinyuka kwirohera
abana
mu ruzi». Mu gihe bakibivuga, bumva abandi badagari bavuga, bati
«Tugiye
ku Ntenyo ngo bejeje uburo !» Babandi, bati «Na twe nimuze tujyeyo,
tuhace
inshuro none twazarokoka !»
Nuko
bikoma abo badari bandi, baradogagirana bataha mu Marangara, bukeye
barasindagira
bagera ku Ntenyo; batungukira ku murima w'uburo w’umugabo
Mirenge
ya Kigogo, uyu wari ukize cyane mujya mwumva, ku buryo na n’ubu
umuntu
ukize bigaragara bavuga, ngo «Akize ibya Mirenge». Bakibukubita
amaso,
ntibirirwa babaza, biroha mu murima n'abagore n'abana.
Ubwo
bawugezemo abarinzi babwo bagannye imuhira, ariko kandi n'ubwo buro
bukaba
bwararumbye bweze ibitarutaru. Bamaze kubugeramo, baratangira
barahekenya.
Igihe binikije bashishibuza, abarinzi babatungukiraho
barabafata.
Bagiye kubakubita, baratinya, bati «Na hatoya batatugwaho,
ahubwo
nimuze tubashyire Mirenge abitegekere !» Barabashorera no kwa
Mirenge,
babagezayo ibyanga byabarenze. Mirenge abakubise amaso abaza
abarinzi,
ati «Aba bantu ibyanga byarenze none ntibamariyeho twa
turumbaguzwa
tw'uburo !» Abandi, bati «Ese wowe amaso ntaguha?»
Ba
badagari bumvise Mirenge yise bwa buro uturumbaguzwa, batera hejuru, bati
«N'imirumbire
yaba iya Ntenyo !» Ubwo bashakaga kumwumvisha ko nta handi mu
Rwanda
wabona uburo nk'ubwo bwo ku Ntenyo.
Abantu
bari aho babyumvise babagirira impuhwe, na Mirenge arazibagirira,
ndetse
abashyira iwe bacayo inshuro barakira. Nguko rero uko Mirenge
yakijije
abashonji, inzara ica ibintu mu gihugu. Nubwo ubukire bwe icyo gihe
bwari
buke bwose, yari abusumbije abandi bose muri icyo gihugu, kuko iwe
ariho
honyine hari heze uburo. Ngubwo rero ubukire bwa Mirenge ku Ntenyo
mujya
mwumva!
Nuko
umugani utangira ubwo, umuntu yaba amaze gushoberwa akagobokwa n'akantu
k'amaburaburizo
abandi bahinyura, agashobora gukika icyari kimwugarije,
noneho
we akagira ati: «Nimurekere iyo, n'imirumbire yaba iya Ntenyo kwa
Mirenge
!»
Imirumbire
ya Ntenyo = amaburaburizo.
[1] -----
Original Message -----
From: Felicien Barabwiriza <mailto:mureke@yahoo.fr>
To: akagera@yahoogroups.com ; DHR
<mailto:Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>
; rwanda-l@yahoogroups.com
; rwandanet <mailto:rwandanet@ahoogroups.com>
; rwandanet@msstate.edu
Cc: Jean Joseph <mailto:jjnkumbo@hotmail.com>
Mbonye ; napasamu@hotmail.com
Sent: Sunday, December 28, 2003 2:26 PM
Subject: [DHR] Insigamigani 73/N'imirumbire yaba iya Ntenyo
Muri uyu mugani murasangamo inkomoko y'ubukire bwa
Mirenge mujya mumva ngo bwari burenze urugero!!
Felicien M. BARABWIRIZA