NYAKIBI NTARARA BUSHYITSI[1]

 

 

Uyu mugani bawucira ku muntu wubahuka gukora ibibi n'aho adasanzwe; ni bwo iyo bamumenye bavuga ngo «Nyakibi ntarara bushyitsiWakomotse kuri Nyakibi w'i Bwanacyambwe mu Rwampara rwa Nyarugenge (Kigali); ahasaga umwaka wa 1400.

 

Nyakibi bakeka ko yabayeho ku ngoma ya Yuhi Gahima. Yari umugaragu wa Ruganintwali, bukeye shebuja amwohereza kumurambagiriza umugeni mu Nyantango (Kibuye), ku mugabo Sinayobye wari utuye i Nzaratsi. Amutuma agira, ati «Ugende umbwirire Sinayobye», uti «Mwarabanye kandi muhuriye kuri byinshi: ku bageni no ku nshuti»; uti «Yamenye ko ufite abakobwa none arashaka kubasabamo».

Nyakibi aragenda anyura iwe mu Rwampara, akora impamba ashyira nzira; ataha i Mushubati na Kanyarira, bukeye ataha i Nzaratsi. Ageze kwa Sinayobye aravunyisha; abari ku irembo bajya kumuvunyishiriza. Araza araramukanya bamuha inzoga aranywa.

Amaze gutura nyankwarara abwira Sinayobye, ati «Ruganintwali yakuntumyeho, ngo yamenye ko ufite abakobwa none arashaka kubasabamo umugeni». Sinayobye aramusubiza ati «Ugende umubwire», uti «Muva inda imwe kandi mwashyingiranye kenshi nta bwo yakwima umugeni».

Nyakibi uwo yari afite ingeso ebyiri: iyo gusura n'iyo gukabakaba (kwiba). Igihe Sinayobye atararangiza amagambo ye Nyakibi aba amaze gusura kabiri. Uko asura, Sinayobye akarebana n'umugore we. Nyakibi abonye ko bamwiciranira ijisho abwira Sinayobye ati «Mu byo Ruganintwali yantumye icyo mwiciranaho ijisho cyo ntikirimo». Sinayobye n'umugore baraseka.

Burira bamusasira mu nzu y'abashyitsi mu gikari hamwe n'abandi, ikabamo inzoga. Nyakibi aryamana n'abandi bashyitsi n'umunyanzoga. Abandi barasinzira we ntiyagoheka. Umunyanzoga na we ntiyasinzira ariko bombi bataziranye ko bari maso. Bitinze umunyanzoga ashyizweyo, Nyakibi abyuka yomboka afata umuheha aroha mu kibindi aragotomera; umunyanzoga arumva, aza rwombo, aramusingira amukubita urushyi. Abwira abandi, ati « Nimucane mfashe umujura». Barahubuka baracana, bamukubise amaso basanga ari wa mushyitsi nka bo.

Sinayobye na we ahubukana n'umugore we; batungutse basanga ari ya ntumwa yaje kurambagiza. Nyakibi abakubise amaso acika intege. Abwira Sinayobye, ati «Nyakugira Imana ukore uko ushaka, ariko Ruganintwali ntazabimenye». Baramureka. Buracya baramusezerera arataha.

Ageze kwa Ruganintwari amubwira ko bamwemereye umugeni. Ruganintwali ashaka inka n'inzoga aziha Nyakibi ngo ajye gusaba. Nyakibi aragenda n'i Nzaratsi. Ageze kwa Sinayobye arasaba baramwemerera. Ubwo asanga bamaze urubanza. Amaze gusaba na none ararara kuko yari yavuye kure.

Bongera kumuraranya n'abandi muri ya nzu yo mu gikari. Nyakibi aryama ataryamye, abandi bamaze gusinzira yiroha mu nkono y'inyama zaraye ararura.

Umunyagikari akaba yaryamiye amajanja; aramwumva aromboka aramucakira; amukubita urushyi. Undi avuza induru barahurura; basanga na none ari Nyakibi. Noneho Sinayobye ntiyamwihanganira aramufata baramuboha, amwoherereza Ruganintwali aboshye.

Amutumaho, ati: «Amambere wohereje Nyakibi yageze iwanjye aranyiba, aranansurira ndamwihanganira, none yongeye kugaruka na bwo aranyiba; ati «None rero nguhaye umugeni ariko singuhaye kunyiba».

Nyakibi baramushorera; bamugejeje kwa Ruganintwali i Nyarugenge bavuga ibyo yakoze byose. Ruganintwali aramuvuma, ati «Shahu Nyakibi ntaho urara bushyitsi! ingeso yawe wayigeranye n'i Nzaratsi mu Nyantango!?» Iryo jambo ryanabaye umugani baca bagira ngo «Ingeso yageze i Nzaratsi

Nuko inkuru isakara u Bwanacyambwe na Nyantango, Nyakibi ahera ubwo aba iciro ry'imigani. Ukoze ikintu kibi wese aho adasanzwe bakamugereranya na Nyakibi uwo wavuye i Bwanacyambwe akajya gusaba umugeni mu Nyantango, yagerayo ingeso ikanga akahiba kandi akanasura mu misango; bati «Nyakibi ntarara bushyitsi

Kurara bushyitsi = Kwihishira

 



[1] ----- Original Message -----

From: Felicien Barabwiriza

To: rwanda-l@yahoogroups.com ; rwandanet@msstate.edu ; akagera@yahoogroups.com ; JD Cyimana ; DHR ; dsebureze@aol.com ; Nkundiyeze Eugene ; Anastase Mberabahizi

Cc: Jean Joseph Mbonye ; napasamu@hotmail.com

Sent: Sunday, November 09, 2003 2:49 AM

Subject: [rwanda-l] Insigamigani 68/Nyakibi ntarara bushyitsi

 



Bitewe nuko abenshi babinsabye, mbagejejeho
inkomoko y'uyu mugani ngo " Nyakibi ntarara
bushyitsi". Aha rwose ikirangirire Nyakibi
cyaragaciye!!


Abenshi bansaba n'inkomoko y'imvugo izwi cyane ngo
"Nyirakanaka yigize inshinzi". nubwo uyu mugani
nawubagejejeho bwose (mu mwaka ushize), nzongera
mbikore ubutaha, kugirango abatarashoboye kubisoma
babibone.


NB: Ku badashobora gusoma "ubutumwa bupfunyitse"
nkuko Mme RMM yabivuze, babashyiriyeho version yo
muri word en attaché (uretse acrobat), kimwe n'uko
mbishyize hano hasi.

Felicien
_________________________________________