Make your own free website on Tripod.com

BATEYE RWASERERA[1]

 

 

 

Uyu mugani bawuca iyo babonye abantu basahinda bateye imvururu, ni ho bavuga, ngo «Bateye rwaserera !» Wakomotse kuri Rwaserera w'i Rusororo mu Rukalyi (Kigali); ahagana umwaka w'i 1700.

 

 

Ubwo hari ku ngoma ya Cyilima Rujugira, maze hatera akanda k'inzara, kayogoza u Bwanacyambwe n'u Rukalyi n'u Buganza. Abantu bo muri utwo turere bicwa n'inzara karahava.

Mu Rukalyi, i Rusororo, hagatura umugabo witwa Rwaserera, akaba umukungu ukomeye cyane, afite amasaka yuzuye ibigega; abantu bo muri utwo turere bakajya kumucaho inshuro, ndetse n'abafite ibimasa n'amasuka bakazana akabahahira. Inzara igumya guca ibintu muri utwo turere.

 

Bukeye, umugabo wari utuye i Buganza bwa Kiramuruzi witwaga Rubanguka rwa Mpama arikora, ajya gukeza Rwaserera. Ageze iwe, ati «Nje kugukeza ngo unsindire iki cyago cy'inzara !» Rwaserera aramwemerera, aramuhaka. Amushyira mu bahinzi be barahingana.

Bukeye Rwaserera ajya kureba uko abahinzi be bahinga. Asanga Rubanguka yihagarariye. Aramutonganya ndetse aranamutuka, ati «Dore ngo iyo nyana y'imbwa y'umuganza w'umudeshyi ngo irandeheshereza abahinzi ; ati «Nkabona iwanyu mwararimbuwe n'inzara ni ubwo bunebwe bwanyu !»

Rubanguka abyumvise ararakara, isuka ayijugunya hasi aragenda n'inshuro yaciye arayita; ataha iwabo i Kiramuruzi.

Agezeyo abitekerereza abaturanyi be, ababwira uko Rwaserera ari umugome wasagutswe n'umurengwe bikabije. Amaze kugenda, Rwaserera biramubabaza, ati «Nta w'undi muganza nzongera guhingisha cyangwa ngo muhahire».

 

Kuva ubwo, uje kwa Rwaserera guhakwa, akamubaza aho aturuka. Yamubwira ko aturuka i Buganza, akamwirukana. Abanyabuganza babura ho bahahira.

 

Haciyeho iminsi, Rubanguka abagisha inama yo gutera kwa Rwasera, ngo bamunyage ubwo bukungu akangisha. Baranga, bati «Nta bwo twakwiteza umuntu ejo bitazatugwa nabi mu batware cyangwa ibwami» Abandi barembejwe n'inzara baremera, bati «Tuzamutera ahubwo bazatwice aho kwicwa n'inzara !»

Nuko ngo bugorobe, barikora baboneza iy'i Rusororo ijoro ryose. Umuseke wa mbere utambitse, bavuza induru ndende, bati «Umwami yatanze Rwaserera !» Rubanda bakangukira hejuru. Aabanyanzara bose babyumvise batanguranwa kwa Rwaserera; mbese igihugu cyose kirashika n'isahinda, gitera Rwaserera!

Baramusakiza basahura ibyo yari afite byose. Urugo baruha inkongi. Ahari iwe haratikira hazize uwo mucanshuro Rubanguka rwa Mpama w'i Kiramuruzi.

Kuva ubwo rero, babona abantu bari ku musozi basahinda, bakavuga, ngo «Bateye rwaserera». Ubwo baba babagereranya n'abateye Rwaserera w'i Rusororo azize agasuzuguro k'umurengwe.

 

 

Gutera rwaserera = Gutera imvururu z'urudaca.



[1] ----- Original Message -----

From: Felicien Barabwiriza

To: rwanda-l@yahoogroups.com ; rwandanet ; rwandanet@msstate.edu ; urwanda_rwacu@yahoogroups.com ; akagera@yahoogroups.com ; cerclesolidaire@yahoogroups.com ; DHR

Cc: Severin Twagiramungu ; J Uzabakiriho ; dukep@un.org ; kamatamu@yahoo.com ; Valens Rurenganganizi ; aphrodisg@yahoo.fr ; JD Cyimana

Sent: Monday, November 01, 2004 12:50 AM

Subject: [rwandanet] Insigamigani 81 / Bateye Rwaserera !

 

Abanyarwanda benshi batera imvururu, uti "baratera
isahinda" cga uti "Baratera rwaserera!" Ngaho rero
aho iyo mvugo y'icyamamare mu Rwanda hose
yakomotse.


Nongere nsabe abatifuza kugezwaho ibi birari
by'insigamigani kutagira igihe cyabo bata
babisoma, ahubwo basibe  iyi fichier. ariko kubera
ko abifuza kubona ibi birari aribo benshi niyemeje
gukomeza kubyohereza kuri izi mbuga rusange.
Babyihanganire rero.


Ndasaba kandi ababishoboye, nka Dr. Murayi,uhora
abimfashamo, kuba bakoherereza iyi fichier en
attaché abandi bose badashobora gusoma imigereko.

Mbaye kandi mbashimiye.

Felicien M. Barabwiriza