YATEJE
UBWEGA[1]
Uyu mugani
bawuca iyo bumvise umuntu uvuga yamagirira cyane kugira ngo rubanda imugoboke;
ni bwo
bavuga ngo ォUmva
naka arateza ubwega !サ Wadukanwe na Rugaju rwa Mutimbo ari ku Rutabo rwa
Kinazi mu Mayaga (Gitarama); ahasaga umwaka wa 1800.
Rimwe Yuhi Gahindiro yaraje inkera mu gitaramo
cy'imihigo haza kubamo impaka ndende;
bamwe bahiga ubugabo, abandi bahiga amatungo,
ndetse bageza no ku mbwa z'intozo.
Gahindiro akabura imihigo; ati: ォBatware ndetse na
mwe bahungu muri mwese, nta we
undusha imbwa z'intozoサ; ati : Ari umuhutu ari
umutwa ari umututsi ! ati ォUwabona
izihwanye n'izanjye namugororera mu maso yanyuサ.
Arahaguruka Marara ya Munana, ati ォNdi Ingaju
bwara Umunyamutara ! ati ォUko muteraniye
aha mbarusha imbwa z'intozo; uwahwanya na njye
namuha inka cumi ziteruriwe (imbyeyi)サ.
Rugaju rwa Mutimbo arakabuka; ati ォNdi Nkuba
y'imiheto! Urabeshya Marara ndetse
ukabeshyana na mwene wanyu Gahindiroサ; ati ォMwembi
mbarusha imbwa z地tozoサ; ati
ォUwabona izihwanye n'izanjye namuha ubushyo
bw段nka z段mbyeyiサ.
Abatware n'abahungu bakinje aho (bicaye aho)
barababaza, bati ォIyo mihigo yanyu se uko
mubona mubona yakiranuka buryo ?サ Marara
atanguranwa ijambo; ati : ォDutume ku bahigi
bimure imbwa zizateranire hano ibwami, maze
tuzambikire rimwe duhige igishanga
n'ishyamba icyarimwe, nicyo kizatumara impaka
tukamenya ufite imbwa zirusha izindi
ubutozoサ.
Abatware n'abahungu, bati ォNtihagire usubizayo
twemeye irya Mararaサ. Gahindiro abaza
Rugaju na Marara, ati ォImbwa zizaterane ryari ?サ.
Abandi, bati ォzizaterane mu gatatuサ.
Rugaju na Marara batuma ku bahigi babo ngo bimure
imbwa zibasange i Mulinja (Komini Muyira, Butare).
Ku munsi wa gatatu zibageraho. Bamenyesha
Gahindiro ko zaje. Na none araza inkera y'umuhigo.
Abatware barababwira bati ォNgaho rero nimuhige
twumve icyo muhigiyeサ; uwo ni Gahindiro na Rugaju
na Marara. Gahindiro, ati : ォImbwa zanjye
nizirushwa nzatanga amashyo abiri y'inka z'imbyeyiサ. N誕bandi
bemeza ibyo, bemeza no kuzahiga hagati ya Rutabo
na Jenda. Mu gitondo bambikira umuhigo.
Bageze mu ishyamba rya Rutabo, babanza kurenza ngo
barebe imbwa zirenza kurusha izindi. Iza Rugaju
zirusha izindi, ku mpamvu y'imbwa Rukatanzogera
yari izirimo yari intozo by'agahebuzo. Barakomeza
bararenza; bageze hagati ya Rutabo na Jenda,
Rukatanzogera ivumbura imondo. Irayirukana irayitota,
bigeze aho irayirara. Ihura n'intama z'umugabo
Rwagacaya w置mwega wari utuye i Jenda na Kabugondo.
Yicamo imwe ku bw置mujijnya wa ya mondo yaraye
(yayobye uburari).
Rwagacaya arahurura ayiyisanga hejuru ayitera
icumu ayiyitsinda aho; ariko ntiyari azi nyirayo.
Rukatanzogera imaze kugwa, abahigi baba
barahashinze. Basanga yarinaze. Basubira inyuma kuyibikira
Rugaju. Abyumvise acika intege aricara; amansonza
amuzenga mu maso. Abwira Gahindiro, ati ォUmuhigo
urapfuye sinahiga Rukatanzogera imaze gupfa !サ
Bose barababara.
Gahindiro atuma abajya gufata Rwagacaya ngo
bamuhorere Rukatanzogera. Baragenda baramufata
baramuzana. Bamugejeje aho, Gahindiro abwira
Rugaju ati ォMuhoreサ! Rugaju aramubaza, ati ォ Uri bwoko
ki sha ?サ Undi ati: ォ Ndi umwega w置muswereサ. Rugaju
abwira Gahindiro, ati ォNta bwo nahorera
Rukatanzogera umuswere! natahe sinzabura ubundi
bwega mporaサ. Ubwo yavugaga abega
abashyondetse by'agasuzuguro. Umuhigo urapfuba
barataha.
Bageze ku Rutabo, abahigi ba Rugaju baramubwira,
bati ォMbe harya ujya umenya ko ziriya ngo
z'umudugudu ari umuryango w誕bega ?サ Arazitegereza
yiyumvira akanya; ageze aho abwira ingabo ze, ati
ォNiba ari iz'ubwega koko nimuvuze induru muhatere
abo hakurya mu Bulima babutegeサ. Bavuza induru
bakurikije imvugo ya Rugaju; ngo ni ubwega; bati
ォRubanda rwo hakurya murasangwe ubwo bwega
ntibujye, ntibujye, ntibubacike !サ Uwo mudugudu
barawusakiza, ubwega bw'aho baraburimarima.
Bamaze kuhateza itabi, inkuru irakorerana igera
kuri Nyirayuhi Nyiratunga, nyina wa Gahindiro; ivuga ngo:
ak'abega karashize basigaye bahorerwa imbwa! Ahita
ahamagaza Rugaju na Gahindiro ababaza icyatumye
bahorera
imbwa abega; dore ko yari umwegakazi. Rugaju aratanguranwa, ati ォNti oya
nyagasani nta bega
twateje!
ahubwo twateje ubwega bwo ku Rutabo!サ Abahungu bumvise iyo mvugo baratwarwa
baraseka;
ndetse n'abatware bigumanyaga barerura baraseka. Nyirayuhi
yumvise babihinduye ibitwenge arumirwa
abura aho abituruka. Arekera iyo bicira aho.
Nuko imvugo yo guteza ubwega ivuka ubwo; baba
bumvise umuntu uvuga cyane nk'iyo amatungo
yamwoneye cyangwa avuga ibindi yamagirira kugira
ngo rubanda bamugoboke bamutabare,
bakabigereranya n'induru yavugiye ku Rutabo rwa
Kinazi Rugaju ateje abega baho abita ubwega byo
kubashyondeka; bati: ォUmva naka arateza ubwega!サ
Guteza
ubwega = Gutabaza wamagirira.
[1] ----- Original Message -----
From: Felicien
Barabwiriza
Subject: [rwanda-l] Insigamigani no.65 /Yateje Ubwega
Nyuma
ya " Yazize abaswere", aho mwabonye inkomoko
y'Abega b'Abaswere, dore noneho muri uyu mugani
"Yateje ubwega" uko bamwe mu Bega bishwe
by'amaherere, biturutse ku Mwega w'Umuswere wari
wishe imbwa ya Rugaju; bituma ndetse ubwoko
bw'abega busuzugurwa, aho kwitwa Abega, bakitwa
"Ubwega". Birababaje.
Felicien
__________________________________