Make your own free website on Tripod.com

URWANZE GUSHIRA RUHINYUZA INTWARI

 

 

Uyu mugani ucibwa iyo babonye umuntu wari intwari agamburujwe n'amananiza y'umusubirizo, noneho agakurwa n'uko bigeze mu nshikane; ni bwo bamugarukira bagira, bati «Urwanze gushira ruhinyuza intwari !» Wakomotse ku musaza Mpongo w'i Bwanamukali mu Bashumba (Butare); ahasaga umwaka w'i 1800.

 

 

Uwo mugabo Mpongo yabayeho ku ngoma ya Yuhi Gahindiro; ayibaho intwari cyane; ndetse birarambanya bigeza no ku ya Mutara Rwogera. Abarundi bakamutera ubutitsa, ariko uko bamuteye akabanesha by'ihabu; ndetse bituma bagera aho bazinukwa urugo rwe bakarucaho bakajya kunyaga inka mu baturanyi be bandi.

 

Bigeze aho abarundi bajya inama yo gutera u Rwanda bisesuye ariko rwihishwa; basezerana gutera mu nzora z'ukwezi. Babigira ibanga abatasi b'i Rwanda ntibabimenya. Ukwezi kurashira. Abarundi bahana umugambi wo gutera mu gicuku abantu bashyizweyo. Ku mugoroba w'umunsi bari butere, Mpongo arara atongana n'umugore we bigeza mu gicuku gishyira inkoko. Zitangiye kubika, Mpongo abisa amatiku y'umugore; afata umuheto we arawubanga, afata imyambi ajya kuyigandura. Uwo arangije kugandura akawushinga ku gicaniro cy'inka. Ariko ntakamenye ko Abarundi bari butere.

 

Mu rukerera, umuhungu we aca mu cyanzu ajya mu rucucu (ku musarane), agize atya abona igitero cy'Abarundi rwaserera kiratongoye. Agaruka yiruka asanga se aho agandurira imyambi; ati «Mpongo dawe inka ziranyazwe! Igitero cy'Abarundi kije ari simusiga nta nka iribusigare mu Rwanda !» Ati «Ndetse uretse n'inka nta n'umuntu ugisimbuka».

 

Mpongo aramwitegereza aramubwira, ati «Nyoko akirimo?» Umana, ati «Oya !» Se, ati «Subira inyuma undebere ko nyoko akiri imbere». Umuhungu amubaza atangara; ati «Ese dawe mama yagiye i Burundi ryari ?! » Mpongo, ati «Subirayo undebere; nyoko agira ubucakura bwinshi yaba yaraye agezeyo !» Ubwo umugore arabyumva arasohoka; aramubaza, ati «Ariko Mpongo urubwa rwawe uzarusazana !» Undi, ati «Mbese shenge uri hano?» Byo kumunenera. Noneho abwira umuhungu, ati : «Shahu ngize Imana ubwo nyoko atabarimo! naho ubundi humura nta muntu wantwara inka nzirimo!»

 

Ubwo Abarundi baba basesekaye ku rugo. Umwe ararwurira. Mpongo aratamika ararekera aramugusha arirahira, ati «Mpora mbanguye ndi uwa Rubayi». Arongera aratamika arahamya aragusha arirahira. Abarundi bandi bose barakuka, bati «Mwishirira aha mu matera turahanyaga amahindura». Mpongo abonye bamwijukiye ku rugo (baruvuyeho), areba umuhungu n'umugore arabasuzugura; ashyira intwaro ze hasi yikora mu ntoki, ati «Kora aha Mpongo ndi umugabo !».

 

Nuko Abarundi batera mu Bashumba ariko bagezeyo baraneshwa; bagira n'icyorezo gikomeye, ndetse n'umugaba wabo Makungu arahagwa; yicwa n'umugabo Rugimbana rwa Matabaro w'umuhebyi wo mu Nyaruguru.

Abarundi baranyoma baragenda, no kwa Mpongo barahatinya. Mpongo yibera aho baramutinya biratinda, ntibongera kumutera mu nka ze. Amaze kuba umusaza ruhirira bagaruka kuzinyaga batishisha; noneho aho kubarwanya arabitegereza, ati «Nimuzijyane muragatsindwa n'uruhanga rwa Rwogera nta kindi !» Abarundi bumvise ayo magambo baraseka; bati «Genda Mpongo urashaje! Uruhanga rusa ! ata gacumu! Ata gaheto ! (nta gacumu ! nta gaheto !)» Bararebana; abari bakuru muri bo bagira impuhwe; bati «Acyibasha yaratunesheje none reka tumuhe inka ze! Tumukubiye mu zabukuru ntibyaba ari ukunyaga twaba dushimuse! ».

 

 

Nuko kuva ubwo rubanda rw'iyo mpugu rurabitangarira bikwira igihugu cyose, birashyira bihinduka uyu mugani bacira ku muntu wari intwari ku mugaragaro, rwarimbanya agakurwa n'uko abuze uruhero rw'umuti; abamuzi ni bwo bagira, bati «Urwanze gushira ruhinyuza intwari !»

 

Urwanze gushira = Amananiza y'umusubirizo.