Blog Tools
Edit your Blog
Build a Blog
View Profile
« September 2018 »
S M T W T F S
1
2 3 4 5 6 7 8
9 10 11 12 13 14 15
16 17 18 19 20 21 22
23 24 25 26 27 28 29
30
You are not logged in. Log in
Entries by Topic
All topics  «
Nikozitambirwa
Sunday, 5 June 2005
Ingabire Ubazineza ku rubuga RWANDANET rwa Ildephonse Murayi Habimana dit Nikozitambirwa
Incamake z'ayo mu rwa Gasabo Banyarubuga, Uyu munsi ndabaganirira mu kinyarwanda kuko mvuye mu rwa Gasabo namazemo iminsi umunani (8). Umunani umwe uwasomye kuri kabutunda cg sebeya yandika atazuyaza. Uyu munsi nta kibazo nibaza, kubera iyo mpamvu nta n'igisubizo kitagira ikibazo. Yego hari abavuze byinshi aho ngendeye, ariko nagerageje kujya muri za cyberkawa doreko zeze muri Kigali (nkurikije igihe naharukiraga) ni ubwo inshuti zambwiraga ko ntawe usomera imbuga muri izo za kawa zitanga ibyuma bya kabuhariwe. Reka mbahe urugendo rwanjye mu magambo ahinnye. Ndabagendeye n'i Kanombe nti ba. Inshuti zikora muri minisiteri ziba zaje kundeba n'amamodoka agera kuri abiri, nyamara narimfite isanduku imwe gusa itagira na kamwe gatoya! Agakapu gato ko kuzajya ngendana kari muri iyo sanduko. Banjyana iwabo w'umwe ku Kacyiru, ni uko banyakiriza Sebeya, nti nanjye sinyanga, umugabo ukora jus ubu wakijijwe nayo ati usomeho wumve, nti ni ah'ejo simvanga mba ndoga Bishingwe!saa mbiri zigeze nerekeza iya Shyorongi, iyo ugeze mu mpiga ukareba umugi wibwirako ari Miami mba ndoga uwishe Mukuru wanjye twuzuraga kurusha urudodo n'urushinge. Mu gitondo, inshuti ziva kapitali zije kundeba, nibwo mbabajije nimba nabagurira lisansi nkagera iwabo wa Ruguramananiza mu Bumbogo. Bati reka tubanze tugere mu mujyi turajyana iyo ku kazi kuko iyi ntiyanagera Muhondo. Kubana ni byiza koko, umugabo uciriritse yabahaye ijipi imwe ikururira imbere n'inyuma; nta babeshye, umwanya wo kurenga Muhondo, no kuhagera byaratugoye kandi nta mvura yaguye, amapikipiki yaducagaho mbona yadusuguye cyane kimwe n'abanyamaguru. Nageze Rwankuba nti turekeraho ndabona tutakigeze mu Kinyari kwa Habineza, kandi nashakaga gufata rimwe aho hantu nakundaga kera nasuye sogokuru ubyara mama. Umudereva ati turahagera, Rugura we, Ikinyali nicyakindi, abenshi bo uziko bapfuye warabimenye, icyakora ubukene ni bwose, ubibwirwa n'abarimu bo kuri rya shuri ry'ubuhinzi ryubatswe na EMUJECO, niwavugana n'umuvandimwe cg inshuti uhafite bazakubwira ibyo nshatse kuvuga. Kuhagera byadutwaye amasaha abiri n'igice uvuye kuri kaburimbo, urumvako byamfashe umunsi wose kandi nta n'umuntu nasuye. Nagirango nzakwihere amakuru y'Ubumbogo, kuva Muhondo-Cyacika na Kinyali. Nongeye kwiryamira mu mpinga bwa nyuma ubundi nyoboka kapitali, sinasubiyeyo kuko ntacyo nari nahibagiriwe kugeza mfashe ikinyoni kingarura. Reka nzajye kwirebera udukuru doreko abantu bo mu gihugu batamenya amakuru ahabera, ahubwo ubibabwira bakavugako ari ibigambo, mfunguye mudatenguha Rwandanet, numva abantu bajujura ngo dore uriya ari kuri ya website ya Burugmestri Murayi, umwe mwene Murayi wiyemeje kuzakuraho perezidenti, nanjye nigira nkaho natbumva, ariko uwo twari turikumwe arambwira ati witonde bari kukuvugaho ibintu. Mumbaza se inkuru ya mbere nafunguye!? UBUHAMYA BWA ALOYIZI RUYENZI! Mba nikubise kuri lien Nikozitambirwa yari yashyizeho,ndafunguye biranze, naho ni uku nta pdf bagira. Nibwo nyarukiye muri minisiteri, umukobwa tuhasanze atubera umwana mwiza, adukorera kopi, nyuma naje kumenyako nawe yikoreye iye maze asigara yisomera, uko byamugendekeye bibara umupfu, kuko kuva bukeye ngo yaba yarirukanywe ku kazi kubera gukwirakwiza taragiti zirimo ibihuha, aho bizagarukira simbizi. Nizeyeko uwamungejejeho atazagwa muri ayo matiriganya atagira mu gaciro, NDABASABIRA. Ngizo impumu navuze, sinongeye kwinjira mu makawa y'ibyuma kabuhariwe ni ubwo ntawari wankozeho. Icyakora naganiriye n'abantu b'ingeri nyinshi zitari zose kuko umuntu ukomeye naganiriye nawe ni Coloneli n'umuyobozi mukuru muri minisiteri. Abantu barakennye, barakureba bakakubaza ibyo wisiga, bakakubaza uko bagera hanze, bakakubaza ibyo umwami ndetse na FDLR. Abenshi bumva amaradiyo abiri cyane;ijwi ry'amerika na BBC, ngo niyo maradiyo ababwiza ukuri, naho radiyo Rwanda ivuga ibyo bashaka ko bivugwa. Abo bakomeye twavuganye nabo nasanze bazi iby'ubuhamya bwa Ruzibiza na Ruyenzi, bambwiye uko babibona n'uko babyumva, ariko ukabona nabo nta murongo bafite w'igihe kiri imbere. Abakize barakize naho abandi ni abatindi, iyo wokesheje inkoko, benshi ubona ko banezerewe kuko kuyigurira uri un fonctionnaire, uba wigomye byinshi kuri bije yawe. Icyakora abenshi bamenye ubwenge, usanga bashakisha muri za organismes internationaux. Ikinti cyantngaje rero muri byose, n'abantu bafite za licence bakoze ibizamini byo muri banki, hamwe n'abarangije amashuri yisumbuye, maze abafite impamyabushobozi ihanitse bagatsindwa by'intangarugero!! Ibi nabuze uko mbisobanukirwa kuko n'abantu babivuga baba bumiwe, abantu benshi batereyeho utwatsi! Igihe kirageze cyo gutabariza uburezi iwacu. Kayijamahe agire vuba nabonye ariwe ugifite umutima utabara. Sinarenze Kigari ariko, naho ntimwumve ngo hameze nka za Miami, abantu benshi boga bakoreshe indobo n'ibasine, birababaje, abantiu ni urujya n'uruza. Kwanzura: Abantu barakennye, inzara iraca ibintu, abakozi ntacyo bakora, abafite aho biba bariba (ngo ntawe uragira iyo adakama da), abantu bose bayobotse Kaminuza ndetse n'abasaza (ikibazo ni impamyabushobozi bahabwa!!). Kigali irubakitse pe, ariko nta "infrastructures de base", imihanda shwi (axes principaux ni ok), amazi shwi, umuriro shwi. Ibinyamakuru ni urujya n,uruza, ariko inkuru usangamo ni amabandi n'utundi dukuru tutagira icyo tumarira abasomyi, uretse pubulisite za SIDA; Rwandanet irazwi, ariko ubanza, mvuze ubanza kuko ntabihagazeho, ntawe upfa kuyirebera muri cybekawa, emwe na Rwanda-l ni uko, abantu bose bareba izi mbuga baba bari mu mago no ku kazi bitewe n'umwanya bafite muri organisme bakoramo. Ngo barabitinya kuko izo mbuga zose zitera amacakubiri (nkurikije ibyo inshuti yambwiye). Hari umugabo witwa Ayuruvugo wambwiye ngo nzamusuhurize Murayi kuko babanye ahitwa i Cambodge muri None, ngo nawe aracyanitse amenyo i Kigali. Nanamubwiyeko niyandikira rwandanet@yahoogroups.com izamugeraho. Ngayo amwe mu ncamake amakuru mvanye mu rwirukanye bamwe rugacyura abandi. Ndibazankisubiza, azasubiza bimwe mu byamuvuzweho muri iyi minsi yari yaratembereye mu rwa Gasabo, ni ubwo atabashije kubisoma byose kubera kubura umwanya. Uwanyu Ingabire-Ubazineza. Fri Jul 16, 2004 6:27 am http://groups.yahoo.com/group/rwandanet/message/12770 Abatabizi bicwa no kutabimenya. Nikozitambirwa. "L'homme, a mon avis, se perfectionne par la confiance. Par la confiance seulement. Jamais le contraire" (Mustafaj) Ildephonse Murayi Habimana dit Nikozitambirwa

Posted by nikozitambirwa at 7:54 PM MEST
Post Comment | Permalink

Newer | Latest | Older